Abasivili barenga icyenda bahitanwe n’intambara ikomeje gututumba mu Kibaya cya Rusizi
Mu gice cya Mutarure, giherereye mu misozi muri teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa urupfu rw’abantu barenga icyenda bishwe n’ibisasu byarashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 05/12/2025.
Aya makuru aturuka mu Kibaya cya Rusizi, aharimo kubera imirwano ikaze hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Ubuhamya bwa bamwe mu bahatuye bwemeza ko “ibisasu byaguye ku musozi wa Mutarure byahitanye abantu bari hagati ya 9 na 10,” ndetse habayeho n’impanuka y’imodoka ya gisirikare yahitanye umuntu ku muhanda wa RN5. Amakuru kandi yemeza ko hari ubucucike bw’impunzi zimuka ziturutse mu Kibaya, zigana mu mujyi wa Uvira mu buryo bwihuse.
Uru rupfu rubaye mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi mu Kibaya cya Rusizi, aho wanafashe n’igice kinini cya Luvungi, iherereye mu birometero hafi 60 uvuye i Uvira.






