• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..

minebwenews by minebwenews
July 8, 2025
in Conflict & Security
0
Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..

Inka zigera kuri zitatu zirimo n’impfizi, zatemwe n’abantu batarabasha kumenyekana zirakomeretswa bikabije mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri iki gice cya Bibogobogo, aho buvuga ko izo nka zatemwe mu ijoro ryaraye rikeye ryo ku itariki ya 07/07/2025.

Amakuru ubwo buyobozi bwatanze agira ati: “Iri joro ryakeye hari Inka zaraye zitemwe n’abagizi banabi.”

Buvuga kandi ko mu masaha y’igitondo inzego zishinzwe umutekano zirimo FARDC na polisi, zabimenyeshejwe, ndetse abasirikare ba FARDC bo bahita batangira gukora iperereza hamenyekane abari inyuma y’ubwo buguzi bwa nabi, maze babiryozwe.

Ati: “FARDC iri gukora amatohoza, mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.”

Inka zatemwe n’iz’Umu-pasiteri witwa Ruheri wo mu nzu y’Abahima, akaba asanzwe ari umuturage wo muri iki gice cya Bibogobogo.

Mu nka ze, zatemwe nk’uko amakuru akomeza abivuga harimo inka nkuru yatemwe umurizo uhita unacika, bongera no kuyitema ku gitsi cyayo, nanone kandi hakomerekejwe n’impfizi, aho yatemwe ahantu habiri ku murizo wayo, naho indi nka na yo nkuru ikomeretswa ku gitsi.

Aya makuru asoza avuga ko izo nka zakomerekejwe, kuri ubu ziri kwitabwaho, ni mu gihe bazisonye mu rwego rwo kuzitaho.

Tags: BibogobogoInkaZatemwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?