Leta y’u Burusiya yatangiye gukoresha amagambo yitera bwoba ku gihugu cy’u Bwongereza.
Ni birimo gutangazwa n’abategetsi bo bo hejuru bo mu gihugu cy’u Burusiya; ahagana mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu yashotoye Ambasaderi w’u Bwongereza muri iki gihugu imubwira ko byanze bikunze u Burusiya buzihorera ku nyungu u Bwongereza bufite muri Ukraine.
Aba bategetsi ba Moscow bakavuga ko mu gihe Ukraine yakoresha ibisasu ihabwa n’u Bwongereza ko muri icyo gihe izahita igaba ibitero ku Bwongereza.
Ambasaderi w’u Bwongereza muri icyo gihugu, Nigel Casey yari yahamagajwe na minisiteri y’u banye n’amahanga y’u Burusiya, nyuma y’uko minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, David Cameron ubwo yari amaze gukorana ikiganiro n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, aza kuvuga ko Ukraine ifite uburenganzira bwo gukoresha misile ziraswa mu ntera ndende zoherejwe n’u Bwongereza mu kugaba ibitero imbere mu Burusiya.
U Burusiya kandi binyuze kuri minisiteri y’ubanye n’amahanga iheruka gusohora itangazo rivuga ko mu gihe Ukraine yakoresha ibisasu biremereye by’u Bwongereza, ko nabo bahita bagaba ibitero ku bigo bimwe bikomeye by’u Bwongereza n’ibya Ukraine.
Rigira riti: “Case yaburiwe ko igisubizo ku bitero bya Ukraine hakoreshejwe imbunda z’Abongereza ku butaka bw’Abarusiya bizaba bigiye kubaha kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare by’u Bwongereza ndetse no ku butaka bwa Ukraine no hanze yayo.”
Ibihugu by’iburengerazuba byohereje inkunga ya gisirikare ingana na miliyari 200 z’Amadolari y’Amerika, biyoherereza Ukraine ariko bivuga ko bitotuma bifatwa nk’ibiri mu makimbirane mu buryo bweruye n’u Burusiya, n’ubwo leta y’u Burusiya yo yakomeje kubyikoma.
Amerika yo yavuze ko yahaye intwaro Ukraine zirasa kure ariko ko zigomba kuzifashishwa mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zirwanira mu Ntara za Ukraine, nka ahitwa Lugansk, Kherson, Zaporozhye n’ahandi.
Gusa minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Burusiya ivuga ko amagambo ya minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, David Cameron agaragaza ko igihugu cye kiri mu makimbirane ya Ukraine n’u Burusiya.
Iyi minisiteri yongeraho ko u Burusiya bwumva amagambo ya Cameron nk’i kimenyetso cyerekana ukwiyongera gukabije no kwemeza ko u Bwongereza bugenda bwongera ibikorwa bya gisirikare ku ruhande rwa Ukraine.
Nyuma y’ibi u Burusiya bwahise butangaza ko bwatangiye imyitozo ya gisirikare yo gukoresha imbunda za kirimbuzi. Binyuze kuri minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko perezida Vladimir Putin yategetse igisirikare cye kwinjira mu myitozo yo kurasa ibisasu bya kirimbuzi, ko kandi ibi abasirikare babitegetswe nyuma yamagambo y’u bushotoranyi bwa David Cameron.
MCN.