• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, June 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abaturage ba Lugushwa mu Myigaragambyo Ikomeye, Bamaganye Wazalendo, Basaba ko Bakurwa mu Gace Kabo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 21, 2025
in Conflict & Security
0
Abaturage ba Lugushwa mu Myigaragambyo Ikomeye, Bamaganye Wazalendo, Basaba ko Bakurwa mu Gace Kabo
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abaturage ba Lugushwa mu Myigaragambyo Ikomeye, Bamaganye Wazalendo, Basaba ko Bakurwa mu Gace Kabo

You might also like

Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées

Ingabo z’u Burundi Zari mu Bibogobogo Zerekeje mu Minembwe: Haravugwa Ibikorwa by’Ibitero Bikomeje

Les attaques se poursuivent dans les villages habités par les Banyamulenge alors que Kinshasa se concentre sur la révision de la Constitution

Muri centre ya Lugushwa, imwe mu duce dukomeye dukorerwamo ubucuruzi muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye imyigaragambyo ikaze ku wa Kane tariki ya 20/11/2025. Abaturage ibihumbi basohotse mu mihanda bamagana abarwanyi ba Wazalendo, basaba ko “bakurwa burundu” muri aka gace bavuga ko kamaze kurohwa mu bikorwa byo guhutazwa n’ihohoterwa.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku rupfu rw’umuyobozi w’ibanze bivugwa ko yishwe n’abarwanyi ba Wazalendo, bamukubise inkoni nyinshi cyane, bivugwa ko zigera ku ijana na mirongwitanu ibyamuviriyemo gupfa ako kanya. Ibi byateje uburakari bukomeye mu baturage, bituma bafata icyemezo cyo gusohoka mu mihanda mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo no kwamagana igikorwa bise “ubugome n’akarengane gakabije.”

Abigaragambya batwikiye amapine mu mihanda minini ya centre ya Lugushwa, bayatwika nk’ikimenyetso cy’uburakari n’agahinda. Bari bitwaje ibyapa n’ibikoresho bitandukanye biriho ubutumwa busaba ko umutwe wa Wazalendo wirukanwa iwabo, ndetse n’amashusho yafashwe agaragaza abaturage benshi bataka, basakuza ko “Lugushwa idakenewemo Wazalendo.”

Abaturage bavuga ko umutekano wabo uri ku rugero rwo hasi kuva Wazalendo bageze muri aka gace, bakavuga ko kugira ngo ubuzima bwabo busubire mu buryo, hakenewe icyemezo gikomeye cyo kwirukana abo barwanyi. Umwe mu batuye Lugushwa yagize ati: “Twabuze umuyobozi wacu, ejo ni twebwe. Ntitugikeneye Wazalendo hano.”

Lugushwa, ni imwe mu ma centres afatiye runini ubucuruzi muri Mwenga no muri Kivu y’Amajyepfo, imaze igihe ivugwamo umutekano muke n’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera. Abaturage barasaba ubuyobozi bw’Intara na Leta ya Kinshasa kugira icyo bikora kuri iki kibazo kugira ngo ubuzima n’ituze bigaruke.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’intara ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku rupfu rw’uwo muyobozi cyangwa ku bisabwa n’abaturage ba Lugushwa, mu gihe umwuka w’umutekano ukomeje kuba muke muri iki gice.

Tags: ImyigaragambyoLugushwaWazalendo
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées

Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées Des informations en provenance de la zone de Minembwe et de ses environs indiquent...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi Zari mu Bibogobogo Zerekeje mu Minembwe: Haravugwa Ibikorwa by’Ibitero Bikomeje

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Ingabo z’u Burundi Zari mu Bibogobogo Zerekeje mu Minembwe: Haravugwa Ibikorwa by’Ibitero Bikomeje

Ingabo z’u Burundi Zari mu Bibogobogo Zerekeje mu Minembwe: Haravugwa Ibikorwa by’Ibitero Bikomeje Amakuru akomeje guturuka mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako avuga ko hakomeje kugaragara...

Read moreDetails

Les attaques se poursuivent dans les villages habités par les Banyamulenge alors que Kinshasa se concentre sur la révision de la Constitution

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
BREAKING NEWS:FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge – imirwano ikomeye iracyakomeje

Les attaques se poursuivent dans les villages habités par les Banyamulenge alors que Kinshasa se concentre sur la révision de la Constitution Alors que la République démocratique du...

Read moreDetails

Ibitero Bikomeje Kugabwa mu Mihana y’Abanyamulenge mu Gihe Kinshasa Ihugiye mu Mpaka zo Guhindura Itegeko Nshinga

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
BREAKING NEWS: Imirwano Ikaze i Mulenge Yafashe Indi Ntera – Mikenke Mu Maboko ya MRDP-Twirwaneho, Ibitero bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Byongeye Kuburizwamo

Ibitero Bikomeje Kugabwa mu Mihana y'Abanyamulenge mu Gihe Kinshasa Ihugiye mu Mpaka zo Guhindura Itegeko Nshinga Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kujya impaka ku mushinga...

Read moreDetails

Umwuka w’Akababaro n’Amayobera Wibasiye FARDC Nyuma y’Urupfu Rutunguranye rwa Colonel Makelele

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Umwuka w’Akababaro n’Amayobera Wibasiye FARDC Nyuma y’Urupfu Rutunguranye rwa Colonel Makelele

Umwuka w’Akababaro n’Amayobera Wibasiye FARDC Nyuma y’Urupfu Rutunguranye rwa Colonel Makelele Umwuka w’akababaro n’amayobera wibasiye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Colonel...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR

U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?