Abaturage bakiri mu matwara y’ihuriro ry’ingabo za RDC baratabaza muri Walungu.
Abenegihugu bakiri mu bice biherereye mu duce umutwe wa M23 utarabohoza two muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo baratabaza uyu mutwe kubagoboka kuko umutekano wabo ubangamiwe, nyuma y’aho uyu mutwe ubohoje Kaziba n’inkengero zayo.
M23 yafashe umujyi wa Kaziba mu mpera z’ukwezi kwa kane, nyuma yo kuyibohoza abayituriye bagize amahoro n’ituze, ndetse abenshi mubari barahungiye hafi aho bongera guhunguka.
Umuturage umwe uri muri icyo gice yabwiye Minembwe Capital News ko nyuma y’aho uyu mutwe wa M23 uhafashe batangiye guhonja amahoro, anahamya ko bari mu gusinzira neza kandi ko batangiye n’ibikorwa bibateza imbere.
Ariko asobanura ko hakiri ibice bitarabohorwa biherereye muri Ifo, iyi nayo ikaba ibarizwamo ama grupema ane(4) imwe muri izi yo yamaze gufatwa n’uyu mutwe, izatarabohorwa avuga ko hari iya Rhanga, Kabembe na Namumbu.
Usibye iyo grupema imwe yo muri Ifo n’umujyi wa Kaziba byamaze kubohozwa n’uyu mutwe wa M23 izindi zose ziracyarimo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, rigizwe na Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Rero, abaturage bagituriye ibyo bice bigenzurwa n’iri huriro ry’ingabo za Congo avuga ko bari mu mibereho iruhije, bityo agasaba ko uyu mutwe ko waza ukabibohora nabyo kugira ngo n’abo bagere ku mahoro arambye.
Ati: “Igituma tuvuga ko amahoro ataragera i Kaziba hose, ni uko hari amagrupema yo muri Ifo akirimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC.”
Bakomeza bagira bati: “Baratunyanyasa, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu. Turasaba ko M23 yaza ikabohoza ibi bice kugira ngo natwe tugere ku mahoro nk’ayo abari i Kaziba bafite kuri none.”
Mu busanzwe ibice byose bikigenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta muri Kivu y’Amajyepfo biracyagaragaramo ubwicanyi, ubujura buri kurwego rwo hejuru ubundi kandi iterambere rikagenda biguru ntege.
Aho ni nka Uvira, Baraka, Fizi ku i zone n’ahandi. Nyamara imijyi minini n’imito yamaze kobohozwa n’uyu mutwe wa M23, abaturage bayituriye bakora ibabateza imbere badahutazwa, kandi bagakora batekanye, nk’uko bakomeje babivuga.
Ati: “Izi nshuti zatuzaniye amahoro mu bice byose zafashe. Ariko ibice bikirimo Wazalendo n’abagenzi babo ababituriye barababaye sinakubwira. Twizera ko n’ahandi hose bazahabohora.”