Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n’Ingabo zirimo iz’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryavuze ko rigiye gutabara abaturage bari kwicwa n’Ingabo zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko batazakomeza kumva imiborogo y’Abanye-kongo bamaze igihe bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo, avuga ko bagiye kubatabara vuba.
Uyu muvugizi yabwiye imiryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi bukorerwa abasivili mu Burasirazuba bwa RDC, ayigaragariza ko bukorwa n’igisirikare cya RDC kubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Yakomeje avuga ko uduce turimo aka Kibati, Kasopo, Bibwe, Hembe na Ruhinzi ko aritwo cyane turi kuberamo ubwo bwicanyi.
Asobanura ko ubwo bwicanyi butuberamo butegurirwa i Uvira n’i Bujumbura mu Burundi.
Yamaganye yivuye inyuma ubwo bwicanyi, ibikorwa by’ubunyamanswa, ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje kujyana n’abiriya bitero.
Mugusoza, agaragaza ko AFC/M23 idashobora gukomeza guceceka, ashimangira ko igiye gutabara abaturage bagize igihe mu gahinda baterwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Hejuru y’ibyo yanavuze ko aho ibyo bitero bitegurirwa, bazahagera kugira ngo barusheho gushakira abaturage b’iki gihugu amahoro asesuye.