Abaturage Barenga 14 Bashimuswe na Wazalendo, Umutekano Ukomeje Kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC
Umutekano ukomeje kurushaho kuzamba muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Walikale, aho abaturage 15 bashimuswe bakajyanwa ahatazwi kuva ku wa Kabiri, tariki ya 10/02/2026. Bashimutiwe mu gace ka Muteresi, muri Mulema, haherereye muri guprema ya Kisimba.
Amakuru aturuka ku bayobozi b’ibanze bo muri ako gace agaragaza ko aba baturage bose ari abahinzi. Ku munsi bashimutiweho, bari mu rugendo rugana mu mirima yabo i Minga, aho bari bagiye gushaka ibiribwa byo gutunga imiryango yabo imaze igihe ibayeho mu buzima bw’ubuhunzi n’ubukene bukabije.
Abo baturage ngo baguye mu gico cyatezwe n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa CMC uyobowe na Bigabo, mbere y’uko bagera mu mirima yabo. Kuva icyo gihe, amakuru avuga ko bafungiye i Muteresi, aho bakomeje gufungirwa mu buryo butazwi. Impamvu nyakuri y’ishimutwa ryabo ntiratangazwa ku mugaragaro.
Imiryango y’aba bashimuswe isigaye i Rusamambu ivuga ko iri mu gahinda n’ubwoba bwinshi, kuko imaze iminsi itabona amakuru y’abayo. Abo mu miryango yabo barasaba ko hafatwa ingamba zihuse kugira ngo barekurwe, basubire mu ngo zabo, babashe gukomeza inshingano zo kurera no gutunga abari babishingikirijeho.
Iki kibazo kije cyiyongera ku bibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije teritware ya Walikale, by’umwihariko mu gace ka Mulema mu Itsinda rya Kisimba, kamaze kuba nk’akarere katagituwe bitewe n’imirwano ihoraho hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za FARDC, hamwe n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa. Iyi mirwano yakajije umurego kuva mu 2021, ubwo umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bituma imitwe yitwaje intwaro yiyita Wazalendo ivuka, ivuga ko igamije kurwanya M23 no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Walikale ni imwe muri teritwari nini kandi ikungahaye ku mabuye y’agaciro nka zahabu na coltan, ibintu byatumye imyaka myinshi iba indiri y’imitwe yitwaje intwaro iharanira inyungu z’ubukungu n’iza politiki. Kuba ari agace gafite amashyamba manini kandi gafite imihanda mibi, bituma kugenzura umutekano waho bigorana, abaturage bakaba ari bo bahora bahababarira.
Kubera iyo mirwano idasiba, imihana myinshi ya Mulema yahindutse amatongo, abaturage bahungira i Rusamambu, Bukumbirwa na Buleusa muri localité ya Ikobo. Aho bahungiye, imibereho yabo ikomeje kuba mibi cyane: babuze ibiribwa bihagije, serivisi z’ubuvuzi ziracyari nke, abana benshi ntibakibona amashuri, mu gihe n’imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha ihura n’imbogamizi z’umutekano mu kugera kuri abo batishoboye.
Bivugwa ko ibikorwa byo gushimuta abaturage, kubambura no kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikomeje kuba intwaro ikoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro mu kwikemurira ibibazo byayo cyangwa mu gushaka igitinyiro mu baturage. Ibi bikomeza kurushaho guteza icyuho hagati y’abaturage n’abafite intwaro, no gusenya icyizere mu nzego zishinzwe umutekano.
Mu gihe nta tangazo riratangazwa n’inzego za Leta ku by’iri shimutwa, abaturage n’imiryango y’abashimuswe bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kubashakisha no kubarekura nta yandi mananiza, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo no gusubiza icyizere mu baturage bamaze igihe babayeho mu bwoba n’ihungabana rikomeye.






