Abaturage bari kwicwa i Uvira bicwa na Wazalendo.
Umunye-Kongo ukomoka mu bwoko bw’Abapfulero yaraye yishwe arashwe mu mujyi wa Uvira, akaba yazize Wazalendo baje ku munyaga ntibagira icyo bamuronkaho, niko guhita bamurasa avamo umwuka wabazima.
Ahagana isaha zibiri zijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane, ni bwo uyu muturage uzwi kwizina rya Gérard yishwe arashwe amasasu arenga abiri.
Bivugwa ko yarasiwe aho yarasanzwe akorera akazi ko kudoda, ahitwa i Karigo.
Minembwe Capital News yabwiwe ko yarashwe na Wazalendo kandi ko bamujije ko nta mafaranga bamusanganye, kuko bari baje kumunyaga. Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba ashigikira umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa; ni mu gihe bivugwa ko yari akunze kubigaragaza mu biganiro yarakunze kuganiriza abamugana.
Umwe mubaturiye mu mujyi wa Uvira wavuganaga natwe, yavuze ko aha i Karigo uriya mugabo yiciwe ari ho bakunze kuja gusengera, kandi ko haba ubutayu. Ndetse avuga ko uriya wishwe ntakindi yazize usibye m23.
Yagize ati: “Uwishwe yari umudozi. Aha i Karigo bamwiciye dukunze kuja kuhasengera haba ubutayu haruguru yaho. Nta gushidikanya yazize m23, kuko yakundaga kugaragaza ibikorwa bibi bikorwa na Wazalendo.”
Abaturage batuye i Uvira bakunze kugaragaza ko Wazalendo ari abajura, kandi ko babica, bityo bakifuza m23 koyakomeza imirwano igafata iki gice, muri ubwo buryo bakagenda bahohoterwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ikorana byahafi n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Ndetse ku munsi w’ejo hashizeho, hari amakuru yaje avuga ko Wazalendo bari aha Uvira batakirimo bahembwa na Leta y’i Kinshasa, bikaba biri mu bituma bakomeje kugaragaza ubugome bukabije.
Hagataho, m23 kuri ubu iri mu misozi ikikije i Uvira, ndetse kandi iri ni Katogota mu Kibaya cya Rusizi.
Bivuze ko umwanya uwo ari wo wose, ishobora gufata iki gice cya Uvira, maze abaturage bakabona amahoro arambye.