Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara n’ibikoresho bya gisirikare ku bwinshi ku mupaka uhuza igihugu cyabo n’u Rwanda.
Bya vuzwe ko muri Komine ya Busoni, mu Ntara ya Kirundo, iherereye hafi n’u mupaka w’u Rwanda ko hongeye kurundwa ingabo ninshi z’u Burundi.
Bya navuzwe ko abaturage baturiye ibyo bice ko bahawe itegeko n’ingabo z’u Burundi ko bakwiye kujya bataha kare ku mpamvu z’u mutekano.
Mu byo abaturage baturiye i Ntara ya Kirundo ba bwiye itangaza makuru, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya SOS media Burundi, n’uko ngo habaye urujya n’uruza rwa basirikare kandi aberekera muri ibyo bice bava i Bujumbura baza bikoreye imbunda ziremereye n’izito.
Leta y’u Burundi yatangiye kurunda abasirikare b’igihugu cyabo ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, nyuma y’uko iyo leta yari yafunze imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, ahagana tariki ya 11/01/2024.
Kuva icyo gihe bya vuzwe ko abasirikare b’u Burundi barunzwe mu bice biri ku nkombe ya Cyohoha muri Komine ya Busoni na Bugabira ndetse no mu bice bya Komine Ntenga ikora ku Ruzi rwa Kanyaru.
Ay’amakuru akomeza avuga ko umunsi k’umunsi ingabo z’u Burundi bakomeza koherezwa muri ibyo bice tuvuze haruguru bihana imbibi n’u Rwanda.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice wa vuganye n’ikinyamakuru cya Sos media Burundi, yavuze ko abasirikare bajanwa muri ibyo bice bagenda bikoreye ibi bunda by’ibifaru.
Yagize ati: “Njyewe ubwanjye na bonye itsinda rya basirikare benshi bitwaje imbunda zo m’ubwoko bwa mitrailleuses. Mu ishamba cyimeza rya Murehe rigera mu Rwanda, hari amakuru ko harizindi mbunda za mizinga bu bakiye maze ba zitwikiriza amahema n’ibyatsi . Birasa no kw’itegura intambara.”
Ibivugwa n’abo baturage bavuga ko haribice bimwe utapfa kwerekeza mo kubera birunzweho abasirikare b’u Burundi.
Ati: “Mbere byari byoroshye kuva muri zone ya Gatare muri Komine ya Busoni kugera muri zone ya Gisenyi cyangwa kugera gusa ku muhanda wa kaburimbo uhuza u Burundi n’u Rwanda. Ariko ubu duhatirwa gukora urugendo rw’ibirometre 20 mugihe inzira ya bugufi yashobora ga kuboneka munsi y’ibirometre 10 ubu irimo abasirikare, ntiwapfa kuyinyuramo.”
Ibi kandi byemezwa n’abayobozi bi banze bo mu Ntara ya Kirundo, aho bavuga ko kubera ibi bice bihana imbibi n’u Rwanda byashizwemo abasirikare benshi byatumye haba umutekano muke wa baturage ko kandi byatumye haba imodoka z’abagenzi zike, bityo ingaruka zikaba ku baturage baturiye i Ntara ya Kirundo.
Ati: “Birasa nk’aho turi mu bihe bidasanzwe, ingamba zafashwe na bayobozi bi birindiro bya gisirikare ziduteye ubwoba.”
Bruce Bahanda.