Abaturage b’i Malemo Bugarijwe n’Ubwoba mu gihe Imirwano Ikomeje Gukara Hagati ya FARDC na AFC/M23
Imirwano ikomeye yongeye kwaduka hagati y’ihuriro Allience Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo.
Iyi mirwano yarushijeho gukara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14/03/2026, mu gace ka Malemo, gaherereye muri groupement ya Bashali Mokoto, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru aturuka mu baturage n’abandi bakurikirana iby’umutekano muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo (05h00), ubwo FARDC na Wazalendo batangizaga igitero bagamije gufata ibirindiro bya AFC/M23 biri muri Malemo ndetse no mu nkengero zaho ku muhanda uhuza Kalembe na Mpety.
Kuva icyo gihe, muri ako gace hakomeje kumvikana urusaku rukomeye rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage batuye mu duce dukikije aho imirwano yarimo kubera. Abenshi mu baturage bahisemo kuguma mu ngo zabo, mu gihe abandi bashakisha inzira zo guhungira mu duce dutekanye kurushaho.
Abatuye mu bice bya Kalembe, hafi y’aho imirwano yari irimo kubera, bavuga ko umwuka mubi ukomeje kuganza ako gace kuko nta makuru arambuye aratangazwa ku cyerekezo imirwano irimo gufata cyangwa ku mubare w’abishwe n’abakomeretse. Ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga, AFC/M23 yasubije inyuma igitero cyayigabweho n’ingabo za RDC.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’indi yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13/03/2026, mu gace ka Kashuga, nako gaherereye muri groupement ya Bashali Mokoto, aho uruhande rwa FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo nabo bagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23. Ibi bitero bikurikirana mu gihe gito, bigaragaza ko igitutu cy’umutekano kirimo kwiyongera muri teritware ya Masisi.
Kugeza mu masaha ya saa sita z’amanywa ku wa Gatandatu, amakuru aturuka mu gace ka Kalembe agaragaza ko imirwano yari igikomeje, ariko AFC/M23 yakomeje gusunika Wazalendo na FARDC, arinako yakomezaga kwagura ibirindiro byayo. Abaturage bakomeje gusaba inzego zishinzwe umutekano n’imiryango mpuzamahanga kongera imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro muri aka karere kamaze imyaka myinshi mu ntambara.






