Abaturage bo mu Ntara ya Ituri Bakomeje Guhura n’Ibikorwa Bibateza Agahinda
Mu gace ka Mambasa, mu ntara ya Ituri, hagaragaye agahenge kagereranijwe mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, nubwo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byakomeje kugaragara mu gice cya Lolwa. Ibi byatangajwe muri raporo yasohotse mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, yashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 17/01/2026, n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi muri RDC (OCHA/RDC).
Iyo raporo igaragaza ko tariki ya 06/12/2025, abahinzi barenga 20 bashimuswe mu mihana ya Sitarudi na Kadika, bakajyanwa ku ngufu kugira ngo batware umusaruro wari wasahuwe mu mirima yabo.
Raporo ya OCHA/RDC ivuga ko, “nubwo nta musivili wahitanywe n’ibi bikorwa byo gusahura cyangwa ngo akomereke, ubu buryo bwo guhungabanya umutekano bukomeje kwiyongera, bujyana no gusaba amafaranga ku bahinzi kugira ngo bemererwe kugera mu mirima yabo.” Ibi byatumye ingo zigera kuri 130 zihunga, zijya mu duce twa Lwemba na Teturi.
Ku rundi ruhande, mu karere ka Mahagi, mu ntara ya Ituri, umutekano wakomeje kuba mubi mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu duce twa Logo na Angumu. Nubwo hagaragaye agahenge kagaragara nk’aho kariho, amakuru aturuka ku baturage agaragaza ko hakomeje gushyirwaho imisoro n’amande bitemewe n’amategeko, bishyirwaho n’abitwaje intwaro.
Muri rusange, ibibazo by’ubutabazi muri Ituri bikomeje kuba bikomeye, birangwa n’umutekano muke uhoraho, kwimurwa kw’abaturage ku bwinshi, n’ikibazo gikomeye cy’ibiribwa n’ubuzima. Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byatumye ibihumbi by’abaturage bahunga mu turere twa Djugu na Irumu, bikarushaho kongera ibikenewe mu biribwa, ubuvuzi, amacumbi, amazi meza n’uburinzi bw’abaturage.
Ibi bibazo byiyongeraho indwara z’ibyorezo zirimo iseru na Mpox, ndetse n’ingaruka z’ibiza byibasiye bimwe mu bice by’iyi ntara.
Nk’uko bimeze no mu ntara za Kivu, Ituri ikomeje guhura n’ibitero by’umutwe wa ADF, umutwe w’itwaje intwaro ufite inkomoko ahanini muri Uganda. Uyu mutwe umaze hafi imyaka 30 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi kuva mu mwaka wa 2019 wiyunze ku mutwe w’Iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State), aho ugaragazwa nk’ishami ryawo muri Afurika yo hagati. Nubwo hari ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za RDC n’iza Uganda, iterabwoba ry’uyu mutwe riracyahari.
Uretse ibikorwa bya ADF, amakimbirane ashingiye ku moko n’imiryango akomeje kuba ikibazo gikomeye muri Ituri. Ikibazo cy’ibura ry’amikoro y’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga cyashegeshe bikomeye igisubizo cy’ibibazo by’abaturage. Amajwi menshi akomeje gusaba Leta ya Congo gufata ingamba zifatika, ikuzuza icyuho cy’ingengo y’imari, igasubiza amahoro mu gihugu no kuzuza inshingano zayo zo kurengera no gufasha abimuwe.
Aya majwi anashimangira ko hakenewe kongera ingufu mu bijyanye n’umutekano, gushimangira ubuyobozi bwa Leta mu bice byibasiwe n’intambara, kugira ngo abaturage babashe gusubira mu byabo mu mutekano no mu cyizere.





