Abaturage bo muri Teritwari ya Walikale basabye AFC/M23 kubarengera
Abaturage bahagarariye abandi bo muri teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basohoye itangazo risaba umutwe wa AFC/M23 gutabara byihuse kugira ngo ubafashe mu gucungira umutekano no kubakiza ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo, ndetse n’abasirikare bamwe ba Leta (FARDC) bashinjwa kugira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/12/2025, abo baturage bavuze ko bamaze igihe kirekire bahura n’urugomo n’ubwicanyi bukabije, byibasira abaturage ba Walikale n’inkengero zaho, bigatuma imibereho yabo irushaho kuzamba.
Bagize bati: “Turambiwe ihohoterwa rikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro hamwe n’abafitanye isano n’ingabo za Leta. Turasaba AFC/M23 gukora ibishoboka byose kugira ngo idukize iyi mibereho mibi turimo.”
Abo baturage kandi basabye AFC/M23 kwagura ibikorwa byayo mu bice bikiri mu maboko ya Guverinoma ya Congo, bavuga ko ari mu rwego rwo “kubohora abaturage b’inzirakarengane bahohoterwa buri munsi.”
Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yemeje ko teritwari ya Walikale ikomeje kuba indiri y’umutekano muke, aho inyeshyamba za FDLR na Wazalendo, zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC, zikomeje kubangamira umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Yagize iti: “Ihohoterwa rikorerwa abasivili, kwibasira imitungo yabo, gutwika amazu no guhonyora uburenganzira bwa muntu ni bimwe mu bibazo bikomeje kugaragara muri aka gace.”
Iyi nkuru ikomeje guteza impaka mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe bayifata nk’ishobora guhungabanya ubusugire n’ubwigenge bwa Leta ya Congo, mu gihe abandi bavuga ko ari ingaruka z’uburangare bukomeje kugaragara mu kurinda umutekano w’abasivili mu Burasirazuba bw’igihugu.






