Abatuye mu gace ka Lice bisanze ‘basinze’bose hamenyekana n’icyabiteye.
Abaturage basaga 25,000 bo mu gace ka Lice gaherereye mu ntara ya Diyarbakir mu gihugu cya Turkey, bisanze basinze bose, nyuma y’aho igipolisi gitwikiye urumugi rwinshi hafi yako gace umwotsi ukwira ikirere cyako kose.
Hari nyuma y’aho igipolisi cya Turkiya cyakoze umukwabo kigafata urumugi rwinshi, nyuma kikaza kurutwika.
Mu kwezi gushyize kwa kane uyu mwaka wa 2025, ni bwo ubutegetsi bwo muri Turkey bwafashe ingamba zo guwika toni zisaga 20 z’urumogi rwagiye rufatwa mu bihe bitandukanye rukaba rurunze mu mujyi wa Lice. Maze nyuma yo gutangaza iyo gahunda yo gutwika urwo rumogi, igipolisi cyarutwitse umwotsi warwo uzamuka mu kirere cyo muri ako gace uragikwira, bitewe nuko rwari rwinshi.
Muri uko gutwika, abaturage ntibashoye gukingura amadirishya cyangwa inzugi z’inzu zabo, abandi bakirinda gusohoka mu mazu ngo bajye hanze, uwo mwotsi ubamerera nabi kandi urabasindisha.

Ni bwo abenshi bagaragayeho ibimenyetso bigaragaza uwanyoye urumogi, harimo ukutabona neza, kugira isesemi no kuruka, kureba no kubona ibintu bidahari n’ibindi.
Aya makuru akomeza avuga ko urumogi rwatwitswe muri uwo mujyi wa Lice , rwari Toni 20 ngo zirengaho ibiro 766 n’amagana 679, rufite agaciro ka miliyari 10 z’ama-lira ya Trukey.
Urwo rumogi rwose ngo rwari rwarafashwe mu mikwabu itandukanye yabaye muri iyo ntara ya Diyarbakir mu mwaka wa 2023 na 2024.

Bamwe mubaturiye ako gace babwiye itangazamakuru ati: “Muri iyi minsi nti dushobora gukingura amadirishya. Umwotsi w’urumogi bari gutwika rwatwikiriye aka gace kacu kose. Abana bararwaye turaho nyine byo kubura ukundi tugira.”
Amwe mu mashirahamwe ashinzwe uburenganzira bwa muntu bo muri icyo gice bavuze ko nubwo gufata ingamba zo gukumira ibiyobyabwenge aribyiza, ariko ko uburyo byakozwemo bigatwika ataribwo. Kandi bavuga ko ibyakozwe bishobora gutera indwara zikomeye abaturiye ako gace.