Abavuka muri Kivu Yaruguru n’iy’Epfo, bagenewe ubutumwa bukomeye ku gihugu cyabo.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’umugabo w’Umunyamulenge wigeze kandi kubutambutsa hano kuri Minembwe.com mu minsi ishize, aho yari yabugeneye umutwe wa M23, kuri ubu ho yabugeneye abavuka muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo, asaba ko birinda amacakubiri, hubwo bagaharanira iterambere rirambye.
Ubutumwa bw’uyu mugabo uherereye mu bihugu by’u Burayi, ariko ku bw’impamvu ze bwite, yanze ko twavuga umwirondoro we.
Yatangiye avuga ati: “Mwiriwe neza, abandi mwaramutse, bitewe naho mu herereye? Ndagira ngo nongere ntambutse ibitekerezo byanjye, nyuma y’aho ku itariki ya 29/01/2025 natambukije ubundi butumwa bwari bugamije gushimira umutwe wa M23 na Twirwaneho no kubagira inama.”
Yongeyeho kuri ibi agira ati: “Nanone kandi muri ubu butumwa bwo kw’itariki ya 18/02/2025, ndabanza gushimira umunyamakuru Bruce Bahanda, kukazi akomeje gukora kindashikirwa. Ndashimira kandi n’ubwanditsi bwa Minembwe.com; ndetse ndanasuhuza n’abenewacu bavuka mu Ntara ya Kivu Yaruguru na Kivu y’Amajy’epfo nubwo dukomeje guhura n’ibibazo byinshi kandi tugizemo igihe kirekire, by’ubuhunzi, intambara zidashyira n’ibindi bibazo bitandukanye. Mukomeze ukwihangana, igihe kizagera turuhuke.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo nivuga amazina , gusa ntuye muri diasipora. Ndi mpunzi. Na hunze igihugu cyacu kubera ibibazo namwe muzi tumazemo imyaka 20 irenga.”
Muri ubu butumwa yavuze ko atareka gushimira abana babo bo mu mutwe wa M23 na Twirwaneho bakomeje gutsinda urugamba.
Ati: “Sinareka gushimira intsinzi y’abana bacu ba M23 bakomeje kugaragaza ubutwari, ubwitange mu kurengera inzirakarengane. Iyi ntambara turimo, ndagira ngo mbwire abavandimwe bacu, imvukire za Masisi na Rutshuru, ndetse n’imvukire z’i Mulenge, ko iyi ari yo ntambara yanyuma. Ni dutsinda tuzabona amahoro arambye, ariko nidusindwa tuzahera ishyanga. Rero ntayindi nzira dufite nukurwana kugeza tugeze ku ntsinzi.”
Yavuze kandi ko igihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ari igihugu kitigeze kuyoborwa, kandi ko byavuzwe n’abashakashatsi benshi batandukanye.
Ai: “Mu bushakashatsi bwakozwe n’abigisha benshi baza kaminuza, bagaragaje ko igihugu cyacu cya Congo, ari igihugu kitigeze kibamo ubuyobozi (Failed state), kandi ko ibi byabayeho kuva cyabona ubwingenge. Bagaragaza ko inzira imwe yakemura iki kibazo ngo n’uko bokigaburamo ibihugu, icyo bita ‘good gouvernence,’ ugene kereje mu kinyarwanda bivuze imiyoborere myiza yegereye abaturage.”
Yakomeje avuga ko “hari ubushakashatsi bwakozwe n’Umwigisha wo muri kaminuza y’i Washington DC, Steven Mets yashyize hanze mu 1996, ari nabwo yifashishije kugira ngo atange iki gitekerezo, bugira buti: “Reformed conflict security in Zaïre,’ bugaragaza ko ‘gucamo Congo ibihugu bito, bizaba ngombwa ko bibaho.”
Uyu mugabo w’Umunyamulenge akaba yashingiye aha, avuga ko abaturage baturiye intara za Kivu zombi, iya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo, bagomba kubitekerezaho, ariko ngo cyane bitekerezweho n’abafite umuheto, nka M23 na Twirwaneho.
Yavuze ko ntagisubizo bazabona mu kuja i Kinshasa , hubwo ko igisubizo kirambye kiri mu gutekerereza hamwe uburyo hashingwa “Leta yigenga.” Kandi ko ibyo bizafasha abari mu makambi kuyavamo, ubundi bakaja kubaka igihugu Imana yabahaye.
Ubundi kandi yavuze ko mu materitware hafi yose agize Repubulika ya demokarasi ya Congo nta n’imwe yubatsemo umuhanda wa kaburimbo. Kubera ibyo asaba benewabo bose kubitekerezaho bagaharanira ibitazabata mu kaga! Yatanze urugero rwa perezida Mobutu wayoboye Zaïre ariko aho avuka i Badorite ari mu ishyamba.
Yasabye ko aba benewabo bavuka i Mulenge n’i Masisi ndetse n’i Rutshuru, bagomba kwirinda ikizabacyamo.
Ati: “Ndasaba abantu bimitse amacakubiri kuyavamo, tugasenyera ku mugozi umwe.”
Yagezeho naho atanga urugero, avuga ko we atigeze yimika ayo macakubiri.
Yagize ati: “Njyewe mu kanwa kanjye ntiharavamo ijambo ‘Akagara’ cyangwa ng’uyu n’umu RCD, oya! Numva Abanyamulenge birirwa ba bivuga kandi nanjye ndi Umunyamulenge, ariko ntekereza ko ibyo ntakamaro bifite. Hubwo ko hobaho gutekereza kw’iterambere rirambye. Agaragaza ko ari cyo cyazatuma umutungo kamere uri mu gihugu cyabo wazabagirira akamaro.”
Yarangije ashimira abazasoma ibitekerezo bye, abasabira n’imigisha.
Ati:”Ndashimira abazasoma ibi bitekerezo byanjye, kandi mbasabiye n’imigisha iva ku Mana. Harakabeho ubumwe n’amahoro n’iterambere birambye.”