• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, June 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yongeye gushimangira intego zayo, igira n’icyo isaba Abanye-kongo.

minebwenews by minebwenews
February 18, 2025
in Regional Politics
0
M23 yatanze isomo kuri FARDC, ifata n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yongeye gushimangira intego zayo, igira n’icyo isaba Abanye-kongo.

You might also like

INTAMBARA Y’U RWANDA N’U BURUNDI YABA IFITE IZIHE NGARUKA? Isesengura Ryimbitse ku Bushobozi Bwa Gisirikare, Dipolomasi n’Icyo Amahoro Asobanuye ku Karere k’Ibiyaga Bigari

RNC mu Manga: Amacakubiri, Intambara y’Ubuyobozi n’Imitungo Bikomeje Gucamo Ibice Umutwe Washinzwe na Nyamwasa

Perezida Trump Yikuye mu Kiganiro cya NBC Atarakirangiza Nyuma yo Guhatwa Ibibazo

Umutwe wa M23 wasabye imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, n’Abanye-kongo bari mu buhungiro ndetse n’abari muri diasipora, kwifatanya na wo mu rugamba urimo rwo kubohora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kiyobowe n’ubutegetsi bise ko ari bubi.

Ni ibyo uyu mutwe wasabye ukoresheje itangazo washyize hanze, riteweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka.

Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuwiyungaho mu ntambara yo kubohora iki gihugu kiyobowe na perezida Félix Tshisekedi.

Muri iri tangazo uyu mutwe warivuzemo ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamunzwe na ruswa, imiyoborere mibi, gutegekesha igitugu, ibikorwa byo kwica abenegihugu hashingiwe ku moko, ndetse no kuba hari umuryango wikubiye umutungo kamere w’igihugu.

Ni itangazo rivuga kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwimakaje ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ivangura no gutoteza imwe mu miryango migari y’Abanye-kongo, bukaba bwarananiwe gukemura ibibazo bihungabanya umutekano n’amahoro, ntibunashobore gutuma Abanye-kongo bunga ubumwe.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko M23 ihamagarira imitwe yitwaje intwaro yose iri muri iki gihugu kwifatanya mu ntambara yatangiye kugira ngo ikize Abanye-kongo ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bikorwa na Leta, kugira ngo barengere igihugu no kugiteza imbere mu bukungu bwacyo.

Rigira kandi riti: “Turahamagarira imitwe ya politiki n’iharanira imibereho y’abaturage iri mu buhungiro, kimwe na abo muri diasipora na bo baratumiwe ngo batahe mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira ngo batange umusanzu wabo muri uyu mugambi wo gukunda igihugu no kwiyubakira ubuyobozi.”

Uyu mutwe watangaje ibi mu gihe ukomeje kwagura ibirindiro byawo, ni mu gihe mu minsi mike ishize byiyongereyemo umujyi wa Bukavu, waje wiyongera ku wa Goma. Ndetse ukaba urimo kwigarurira n’ibindi bice byo muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari gukomeza gusatira berekeza Uvira aha hungiye ingabo nyinshi zirimo iza Congo, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Tags: DiasiporaImitwe yitwaje intwaroIntegoKwiyungaM23Rdc
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

INTAMBARA Y’U RWANDA N’U BURUNDI YABA IFITE IZIHE NGARUKA? Isesengura Ryimbitse ku Bushobozi Bwa Gisirikare, Dipolomasi n’Icyo Amahoro Asobanuye ku Karere k’Ibiyaga Bigari

by Bahanda Bruce
June 9, 2026
0
INTAMBARA Y’U RWANDA N’U BURUNDI YABA IFITE IZIHE NGARUKA? Isesengura Ryimbitse ku Bushobozi Bwa Gisirikare, Dipolomasi n’Icyo Amahoro Asobanuye ku Karere k’Ibiyaga Bigari

INTAMBARA Y’U RWANDA N’U BURUNDI YABA IFITE IZIHE NGARUKA? Isesengura Ryimbitse ku Bushobozi Bwa Gisirikare, Dipolomasi n’Icyo Amahoro Asobanuye ku Karere k’Ibiyaga Bigari MINEMBWE CAPITAL NEWS Mu gihe...

Read moreDetails

RNC mu Manga: Amacakubiri, Intambara y’Ubuyobozi n’Imitungo Bikomeje Gucamo Ibice Umutwe Washinzwe na Nyamwasa

by Bahanda Bruce
June 8, 2026
0
RNC mu Manga: Amacakubiri, Intambara y’Ubuyobozi n’Imitungo Bikomeje Gucamo Ibice Umutwe Washinzwe na Nyamwasa

RNC mu Manga: Amacakubiri, Intambara y’Ubutegetsi n’Imitungo Bikomeje Gucamo Ibice Umutwe Washinzwe na Nyamwasa Mu gihe umutwe wa Rwanda National Congress (RNC), washinzwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari...

Read moreDetails

Perezida Trump Yikuye mu Kiganiro cya NBC Atarakirangiza Nyuma yo Guhatwa Ibibazo

by Bahanda Bruce
June 8, 2026
0
Perezida Trump Yikuye mu Kiganiro cya NBC Atarakirangiza Nyuma yo Guhatwa Ibibazo

Perezida Trump Yikuye mu Kiganiro cya NBC Atarakirangiza Nyuma yo Guhatwa Ibibazo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka mu ruhando rwa politiki...

Read moreDetails

Le Rwanda Réaffirme Ses Attentes dans le Cadre de l’Accord de Washington avec la RDC

by Bahanda Bruce
June 6, 2026
0
U Rwanda Rwongeye Gusobanura Icyo Rushaka mu Masezerano ya Washington Hagati Yarwo na RDC

Le Rwanda Réaffirme Ses Attentes dans le Cadre de l’Accord de Washington avec la RDC Le Gouvernement du Rwanda a publié un communiqué important en réponse aux déclarations...

Read moreDetails

U Rwanda Rwongeye Gusobanura Icyo Rushaka mu Masezerano ya Washington Hagati Yarwo na RDC

by Bahanda Bruce
June 6, 2026
0
U Rwanda Rwongeye Gusobanura Icyo Rushaka mu Masezerano ya Washington Hagati Yarwo na RDC

U Rwanda Rwongeye Gusobanura Icyo Rushaka mu Masezerano ya Washington Hagati Yarwo na RDC Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rikomeye risubiza ku magambo yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze...

Read moreDetails
Next Post
Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

Iby'imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?