Archibishop wa kiliziya gatolika i Lubumbashi, Fulgence Muteba, yatanze umuburo ukomeye kubanya-Politike biki gihugu.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 12.06.2023, saa 8:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Askofu widini Ekelezia Gatolika i Lubumbashi kumunsi w’ejo hashize yatanze umuburo ukaze kubanyapolitike biki gihugu cya RDC. Umuburo yatanze yavuze ku bijyanye nuko hakomeje kwiyongera ibiciro hagati y’abanyapolitiki n’abenegihugu, avuga ko bamwe muraba bakora basahura umutungo w’igihugu aho gukora kunyungu z’igihugu nabaturage.
Yagize ati : “Leta yagakwiye gukora kunyungu z’igihugu nabaturage babo ariko biratangaje kubona abenshi muribo bakora basahurira mungo zabo. Ibi ntibikwiye nagato. Turaburira buriwese gushaka igiteza Igihugu Imbere.”
Mw’ijambo yatanze ejo ubwo yasozaga inama y’abepiskopi, inama yamaze iminsi irindwi (7), Muteba yahamagariye abaturage gushyira hamwe cyane cyane mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange.
“Mugihe tugiye kwinjira mubihe byamatora turakangurira aba Kirisitu mwese gushirahamwe tugasengera Igihugu nokwishirahamwe kugira Imana izaduhe Umuyobozi ukwiye.”
Amatora rusange muriki gihugu akaba ateganijwe kuba mumpera zukwezi kwa 12 uyumwaka.
Tubibutsako muriyonama yaba Askofu yasojwe kumunsi w’ejo hashize yariyitabiriwe n’uhagarariye umuyobozi wa kiliziya gatolika ku isi, Papa Fransisko, Karidinali Luis Antonio Tagl.
Inkuru dukesha urubuga rwa RFI.