• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abigaragambyaga muri Bangladesh bageze naho binjira kwa minisitiri biryamira kumariri ye, menya uko byakozwe.

minebwenews by minebwenews
August 6, 2024
in Regional Politics
0
Abigaragambyaga muri Bangladesh bageze naho binjira kwa minisitiri biryamira kumariri ye, menya uko byakozwe.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abigaragambyaga muri Bangladesh bageze naho binjira kwa minisitiri biryamira kumariri ye, menya uko byakozwe.

Abigaragambyaga muri Bangladesh bigabije urugo rw’uwari minisitiri baryama mu buriri bwe, nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w’imyaka 76 wari minisitiri w’intebe w’iki gihugu cya Bangladesh ariko waje guhungira mu Buhinde.

Nk’uko amakuru abivuga abantu biraye mu rugo rw’uyu wari minisitiri w’intebe, bazambya ibintu byose, amafoto yanagaragaje bamwe biryamiye ku mariri ye bari guchating.

Iyi myigaragambyo yahereye mu ngoro ye, iherereye mu murwa mukuru, Dhaka.

Aya makuru anavuga ko iyo myigaragabyo yaje gukomereza ku rugo rwa minisiteri ari nabwo yaje gufata iyihuta arahunga.

Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa n’ibinyobwa, nk’amafi n’ibindi binyobwa, bakicara ku meza, bagafungura kandi burumwe yahitagamo ibyo ashaka.

Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byavuze ko abigaragambyaga bageze naho burira ibitanda bya minisitiri w’intebe, ibya se umubyara n’ibindi bariryamira.

Usibye kubiryamaho ngo baje no gufata imihoro batemagura ayo mariri.

Byemejwe neza ko Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde ahunze, ndetse n’indege yamutwaye yaruhutse aruko igize ku kibuga cy’indege cya gisirikare kiri ahitwa Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk’uko byavuzwe n’abamwe mu bayobozi bo mu Buhinde.

Umugaba mukuru w’ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashirwaho Guverinoma y’inzibacyuho yo gukomeza guhangana n’ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw’inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse.

Muri iyi myigaragabyo yo ku munsi w’ejo honyine gus, abantu bashobora kuba barenga 20 nibo byavuzwe ko bayiguyemo.

Naho mu minsi itatu ishize, amakuru avuga ko abantu barimo abapolisi, abasirikare n’abasivili barenga 300 aribo bayisizemo ubuzima.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu minsi mike ishize, itangizwa n’abanyeshuri biga za kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya leta rikurwaho.

Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka.

               MCN.
Tags: BangladeshBigabije urugo rw'uwari minisitiriImyigarambyo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?