Abimukira bazibwiriza gutaha bava muri Amerika, basezeranyijwe guhabwa agatubutse.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika za sezeranyije abimukira baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, abazajya bibwiriza gusubira mu bihugu byabo, iki gihugu kizajya kibagenera amadolari 1000 y’Amerika y’imperekeza.
Nibyagarutsweho na perezida Donald Trump mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, yababwiye ko abimukira bazibwiriza kuva muri Amerika, bazaba bafite amahirwe yokuba bahabwa n’ibyangombwa mu gihe byagaragaye ko ari abantu beza, kandi abasubiye mu bihugu byabo bakagenerwa idolari 1000 bakanahabwa n’itike.
Kuva mu mwaka ushize ubwo Trump yiyamamazaga kuyobora Amerika, yasezeranyije kuzirukana ku bwinshi abimukira batemewe n’amategeko, ndetse yaranabibasabye, abita abagize banabi.
Yari anaheruka gushinja Leta y’i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo n’iya Venezuela gufungura imfungwa zakoze ibyaha birimo ubwicanyi bakazohereza muri Amerika.
Minisitiri w’umutekano w’imbere muri iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko kwibwiriza kuva muri Amerika ari bwo buryo bwiza ku bimukira batemewe n’amategeko kuko ari bwo buryo bwabarinda gutabwa muri yombi.
Ni mu gihe hari porogaramu yashyiriweho abimukira yitwa CBP Home App, ibafasha kumenyesha minisiteri y’umutekano ko biteguye gusubira mu bihugu baturutsemo kubushake.
Naom yatangaje ko umwimukira utemewe n’amategeko uzamenyesha Leta ko ashaka gusubira mu gihugu yaturutsemo, azahabwa tike y’indege imucyura ndetse n’amadolari 1000 y’imperekeza.
Anavuga ko leta yagaragaje ubwo buryo bwo gucyura abimukira buzayifasha kuzigama amafaranga angana na 70%, kuko ubusanzwe gufata umwe, ukamufunga no kumwirukana byatwaraga amadolari 17.121 ku muntu umwe.