Abishe uwakoraga akazi ku bumotari ku muhanda wa Baraka-Bibogobogo, bamenyekanye.
Ni ku wa Kane tariki ya 19/09/2024, motari Kasongo yishwe arashwe n’abo bikekwa kwari insoresore z’Ababembe, arasirwa mu duce two mu mujyi wa Baraka, nk’uko umuryango we wabigaragaje mu butumwa bw’amajwi washyize ku mbugankoranyambaga.Uwishwe yakoraga akazi ko gutwara abantu n’ibintu, akoresheje imoto. Umuhanda w’itaka wa Baraka-Bibogobogo, niwo yarakunze gukoreramo cyane.
Mu butumwa bw’amajwi, umuryango we washyize hanze, buvuga ko uyu wishwe yari uwo mu bwoko bw’Abapfulero, mu nzu y’Abashimbi; yarazwi ku izina rya Gasongo, mu gihe abo mu misozi ya Bibogobogo ba mwitaga Mzalendo.Ubu butumwa bunavuga ko yiciwe hafi n’ikigo cy’ishuri rya kaminuza riherereye ku muhanda uzamuka uva muri Baraka uja mu Bibogobogo; ugereranyije ni nko muri 500 metero, uvuye muri centre ya Baraka, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umurambo we watowe mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane. Bikavugwa ko yishwe n’Ababembe nyuma y’uko bari bagize iminsi bamwiruka inyuma, aho bamushinjaga gukorera akazi ke ku bumotari mu bice byo muri Bibogobogo bituwe n’Abanyamulenge, bityo akazira ko yaba agirana amabanga akomeye n’aba Banyamulenge.
Ubu butumwa bw’amajwi bugira buti: “Gasongo yamaze kuba Marehemu, yakoreraga akazi ke ku bumotari mu bice byo muri Bibogobogo. Ababembe nibo bamwishe. Bari bagize igihe ba muhiga, ba mu kekera gukorana n’Abanyamulenge.”
Bushimangira bugira buti: “Nta gukeka, Gasongo yishwe n’insoresore z’Ababembe.”Andi makuru umuryango we watangaje muri ubwo butumwa bw’amajwi, n’uko moto ya nyakwigendera yabonetse kuri iyi kaminuza iherereye hafi naho nyakwigendera yaguye, ibonwa n’abandi ba motari bari basanzwe baziranye na Gasongo ariko nyuma iza kuburirwa irengero.
Ibi byatumye i Baraka hongera kuvuka amakimbirane adasanzwe hagati y’Abapfulero n’Ababembe, nyuma y’amezi abiri ashize hari hongeye kuba umwuka mubi hagati y’ay’amoko, ndetse byo biza no kuviramo urugamba rukaze. Uruhande rwa Maï Maï iyobowe na Colonel Ngomanzito w’umupfulero ruhangana bikomeye na Maï Maï iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba we uva mu bwoko bw’Ababembe.
MCN.