• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC/m23 and Twirwaneho, nyuma yo gufungura Bank ku mugaragaro batangaje ikindi bagiye gukurikizaho vuba.

minebwenews by minebwenews
April 8, 2025
in Regional Politics
0
M23 Confirmed  withdraw of their forces from the seized town of Walikale in support of peace efforts.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/m23 and Twirwaneho, nyuma yo gufungura Bank ku mugaragaro batangaje ikindi bagiye gukurikizaho vuba.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho n’indi, Corneille Nangaa, yatangaje ko perezida Felix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi ngo kuko akomeje kuyobora nabi Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Umujyi wa Kinshasa kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 /04/2025, wibasiriwe n’umwuzure wishe abantu 33, abandi 46 barakomereka, inzu zirenga 200 zirarengerwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano w’imbere, Jaquemain Shabani.

Ubwo Nagaa yafunguraga Bank ku mugaragaro iyo yise CADECO, i Goma ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, yagaragaje ko ibiza birimo umwuzure wateye iki gihugu byatewe nuko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butigeze bwita kubikorwaremezo by’igihugu.

Asobanura ko ibyaraye bibaye i Kinshasa bigaragaza inshusho ya RDC iri mu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Yagize ati: “Iyi ni inshusho ya RDC iyoborwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba kandi buvangura bwa Tshisekedi. Ibi bigomba guhagarara! Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kandi akabuvaho vuba byihuse.”

Nangaa yatangaje ko ubwo abarwanyi ba AFC/m23 and Twirwaneho bafataga umujyi wa Goma, tariki ya 27/01/2025 na Bukavu tariki ya 16/02/2025, Leta y’i Kinshasa yafunze amabanki yahakoreraga, igamije guhana abaturage.

Ati: “Ese mbibutse ko amafaranga ari muri bank zitandukanye atari aya bene izo bank cyangwa Leta ya Congo? Tshisekedi agomba kumva ko amafaranga yayobeje ari ay’abayabitse, ari bo abakorera ibikorwa by’ubukungu, abakozi ba rubanda, abashoramari n’abaturage b’Abanyekongo?”

Yavuze ko icyemezo Leta y’i Kinshasa yafashe kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko gituma abaturage bashakisha inzira zinyuranyije n’amategeko babonamo amafaranga, kikanahombya abacuruzi.

Ati: “Icyaha cy’ubukungu cyakozwe na Tshisekedi cyatumye bamwe mu baturage bajya mu bihugu by’abaturanyi kubikuzayo amafaranga, byongeye ibyago byo gusohoka kw’amafaranga y’igihugu.”

Yasoje asobanura ko uretse kuba icyemezo cya Tshisekedi kinyuranyije n’itegeko nshinga n’andi mategeko, binagize ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yanenze umuryango mpuzamahanga ubibona, ugaceceka.

Tags: AFCBankNangaaTshisekedi
Share42Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
M23 Stands Firm, Congo’s Future Hangs on Tshisekedi’s Departure.

M23 Stands Firm, Congo’s Future Hangs on Tshisekedi’s Departure.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?