AFC/m23 and Twirwaneho, nyuma yo gufungura Bank ku mugaragaro batangaje ikindi bagiye gukurikizaho vuba.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho n’indi, Corneille Nangaa, yatangaje ko perezida Felix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi ngo kuko akomeje kuyobora nabi Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umujyi wa Kinshasa kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 /04/2025, wibasiriwe n’umwuzure wishe abantu 33, abandi 46 barakomereka, inzu zirenga 200 zirarengerwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano w’imbere, Jaquemain Shabani.
Ubwo Nagaa yafunguraga Bank ku mugaragaro iyo yise CADECO, i Goma ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, yagaragaje ko ibiza birimo umwuzure wateye iki gihugu byatewe nuko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butigeze bwita kubikorwaremezo by’igihugu.
Asobanura ko ibyaraye bibaye i Kinshasa bigaragaza inshusho ya RDC iri mu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Yagize ati: “Iyi ni inshusho ya RDC iyoborwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba kandi buvangura bwa Tshisekedi. Ibi bigomba guhagarara! Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kandi akabuvaho vuba byihuse.”
Nangaa yatangaje ko ubwo abarwanyi ba AFC/m23 and Twirwaneho bafataga umujyi wa Goma, tariki ya 27/01/2025 na Bukavu tariki ya 16/02/2025, Leta y’i Kinshasa yafunze amabanki yahakoreraga, igamije guhana abaturage.
Ati: “Ese mbibutse ko amafaranga ari muri bank zitandukanye atari aya bene izo bank cyangwa Leta ya Congo? Tshisekedi agomba kumva ko amafaranga yayobeje ari ay’abayabitse, ari bo abakorera ibikorwa by’ubukungu, abakozi ba rubanda, abashoramari n’abaturage b’Abanyekongo?”
Yavuze ko icyemezo Leta y’i Kinshasa yafashe kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko gituma abaturage bashakisha inzira zinyuranyije n’amategeko babonamo amafaranga, kikanahombya abacuruzi.
Ati: “Icyaha cy’ubukungu cyakozwe na Tshisekedi cyatumye bamwe mu baturage bajya mu bihugu by’abaturanyi kubikuzayo amafaranga, byongeye ibyago byo gusohoka kw’amafaranga y’igihugu.”
Yasoje asobanura ko uretse kuba icyemezo cya Tshisekedi kinyuranyije n’itegeko nshinga n’andi mategeko, binagize ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yanenze umuryango mpuzamahanga ubibona, ugaceceka.