• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 11, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 11, 2025
in Regional Politics
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

You might also like

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yitabiriye inama y’umuryango w’Abibumbye ya kanama kayo gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi.

Iyi nama AFC/M23 yitabiriye ya kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi yabaye ku itariki ya 09/09/2025, ibera i Geneve mu Busuwisi.

Ni nama ibaye ku nshuro igira iya 60 y’aka kanama.Bikaba bibaye ubwa mbere iri huriro rya AFC/M23 ryitabira inama nk’iyi y’u muryango w’Abibumbye mu gihe uyu muryango wari uheruka kurishinja kwica abasivili b’Abahutu i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abitabiriye iyi nama bo muri AFC/M23 barimo umujyanama mu biro by’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Maitre Shyaka Jean Paul n’abandi.

Yarimo kandi n’ibihugu bitandukanye birimo na RDC ndetse n’ibindi byo muri Afrika utaretse ibyo mu Burayi n’ahandi.

AFC/M23 yaje no guhabwa ijambo y’isobanura ku birego iregwa bitandukanye birimo na raporo zisohorwa na Loni zirishinja gukora ubwicanyi.

Izi raporo iri huriro rya AFC/M23 waziteye ishoti, uvuga ko zibogamye kandi ko zuzuye ibinyoma bibi.

Maitre Shyaka Jean Pierre wari uyoboye intumwa ziri huriro, yanavuze ko ubwicanyi baheruka gushinjwa ubwo Loni ivuga bwakorewe abasivili b’Abahutu i Rutshuru butigeze bunabaho.

Shyaka yagize ati: “Urugero iyo bavuze ngo hishwe abantu runaka muri pariki ya virunga, ni binyoma bibabyahimbwe n’umuryango witwa ko ari uwuburenganzira bwa muntu.”

Loni itumiye AFC/M23 nyuma y’ibihugu nka Qatar yayitumiye i Doha aho imaze igihe ihahurira na Leta y’i Kinshasa mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri RDC.

Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo na we yari aheruka gutumiza iri huriro mu biganiro n’Abanyekongo batandukanye n’ubwo bitabaye kubera RDC yabyanze ariko byari bigamije gushakira igihugu cyabo amahoro.

Kuba umuryango w’Abibumbye n’abakomeye batangiye gutumiza AFC/M23 mu biganiro bigaragaza ko ibyo irwanira bimaze kumvwa, ni mu gihe ubundi ibyo urwanira bitumvikanaga mbere.

AFC/M23 mu ntambara imazemo imyaka itatu ihanganye n’u Butegetsi bwa Tshisekedi, imaze kwigarurira ibice byinshi birimo n’umujyi wa Goma n’uwa Bukavu ifatwa nk’imijyi ikomeye mu Burasirazuba bwa RDC no muri Congo hose.

Tags: AFC/m23Loni
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?