AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.
Ubuyobozi bw’i huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryaciye burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rwego rwo gusubiza agaciro u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni byagarutsweho na meya w’umujyi wa Goma, Julien Ndalieni Katembo, kuri uyu wa kane tariki ya 14/05/2025, nyuma y’aho yari aheruka kugirana ikiganiro n’abaturage baturiye uyu mujyi.
Ubwo yafataga iki cyemezo yagize ati: “Intego y’ubu buyobozi ni ukugarura agaciro ka RDC. Igihugu cyubahwe ahantu hose. Igihe tuzagarura umutekano mu gihugu, tuzagenda dusigire abato igihugu gifite ibyiza. Ese tuzabasigira igihugu cy’abasinzi ? Niba uzi ko ubonera ubuzima mu gucuruza urumogi bivemo.”
Hejuru y’ibyo yavuze ko inzoga zemewe mu mujyi wa Goma ari izibikwa mu macupa gusa, ati: “Inzoga yemewe ni iyihe ? Ni ishyirwa mu icupa. Si ishyirwa mu mashashi, iyo ntidushaka kongera kuyibona. Kubera ko iyo abanyeshuri bagiye kwiga bagashyira inzoga yitwa Chief mu mifuka, bagira imyitwarire mibi, bagateza akavuyo mu ishuri.”
Yongeye ati: “Icupa rya pulasitiki twemeranyije ni irya miliyoni 300 kuzamura, si iriri munsi yazo.”
RDC ifatwa nk’ahantu harangwa abantu banywa bakanacuruza ku mugaragaro ibiyobyabwenge birimo urumogi, rimwe na rimwe bararwambutsa mu bihugu byabaturanyi. Ibyo bituma bateza umutekano muke.
Kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025, yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugarura ituze, kuko yagiye ishakisha intwaro zahishwe mu ngo ndetse n’abafite umugambi wo guteza umutekano muke ikabata muri yombi.