AFC/M23 igiye gushinga inzego z’ubutabera mu bice igenzura.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu bice byayo bigenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 igiye kubishyiramo inzego zayo nshya z’ubutabera.
Ni cyemezo iri huriro ryafatiye mu nama yahuriyemo abayobozi baryo hagati muri iki cyumweru, barimo umuhuza bikorwa, Corneille Nangaa, Major Gen Sultan Makenga, Gen. Bernard Byamungu, Bertrand Bisimwa n’abandi.
Muri iyi nama bayihuriyemo mu rwego rwo kugira ngo basuzume ibyo raporo ya komisiyo yashyizweho ngo ibyutse urwego rw’ubutabera yabashije kugeraho.
Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akanaba perezida w’iriya komisiyo, Delion Kimbulungu, yavuze ko iriya gahunda igamije kongera kubyutsa inkiko za gisirikare n’iza gisivile, cyo kimwe no gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw’urwego rw’ubucamanza mu bice AFC/M23 igenzura.
Ibyo AFC/M23 igiye gukora bigaragaza ko igiye gushinga inkiko mu bice by’intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, nka Goma, Bukavu, Minembwe, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo n’ahandi.
Izi nkiko zikaba zibangikanye n’iza leta y’i Kinshasa.
Urwego rw’ubutabera AFC/M23 igiye gushinga rurakurikira izindi nzego yamaze gushyiraho mu bice igenzura, zirimo ubutegetsi bwite bwa Leta, urw’imisoro n’urw’umutekano.
Kimweho, ntiharamenyekana igihe uru rwego ruzatangira gukora, ariko aya makuru akomeza avuga ko mu mezi make ari imbere ruzahita rutangira gukora.
Gusa, ibi ntacyo ubutegetsi bw’i Kinshasa burabivugaho.