AFC/M23 Iramagana u Burundi Ibushinja Gufata Bugwate Impunzi z’Abanye-Congo ku Mpamvu za Politiki
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye bikomeye ibyo ushinja Leta y’u Burundi byo gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, uvuga ko izo ngamba zishingiye ku mpamvu za politiki kandi zinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’impunzi.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter), Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko u Burundi buri mu bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga yemeza ko impunzi zifite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake, nta nkomyi, igihe zibishatse.
Yagize ati: “Turatangaza ko twamagana ifatwa bugwate ry’abaturage bacu ryakozwe na Leta y’u Burundi kubera impamvu za politiki. Amasezerano mpuzamahanga u Burundi bwashyizeho umukono ashimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo gutahuka ku bushake, kandi nta nkomyi.”
AFC/M23 ivuga ko gufata bugwate cyangwa gukumira impunzi mu gihe zifuza gutaha ari uguhonyora uburenganzira bwazo, kandi ko ibyo bishobora kongera umwuka mubi mu karere. Uyu mutwe urasaba inzego mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu gukurikirana iki kibazo no kugishyiramo ingufu, mu rwego rwo kurengera impunzi no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro na Leta y’u Burundi kuri ibi birego, mu gihe ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo gikomeje kuba ingingo ikomeye mu mutekano n’umubano w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.





