• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi za dipolomasi n’iterambere

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 20, 2025
in World News
0
U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi za dipolomasi n’iterambere
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi za dipolomasi n’iterambere

Ku wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, bigamije kurushaho guteza imbere no kwagura umubano w’ibihugu byombi.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Ibi biganiro byabereye i Cairo mu Misiri, aho aba bayobozi bakuru ba dipolomasi bari bitabiriye inama ya kabiri ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, yiga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya. Iyo nama igamije gushimangira ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange, iterambere rirambye n’ubwumvikane bwa dipolomasi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (yahoze ari Twitter), Amb. Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya byabaye ingirakamaro, bagaragaza kunyurwa n’intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika muri rusange, ndetse banasesengura uburyo umubano wihariye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya warushaho kwagurwa.

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Sergey Lavrov ku biganiro byiza twagiranye i Cairo, aho twagaragaje kunyurwa n’iterambere ry’Ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika, tunasuzuma umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu n’uburyo watezwa imbere kurushaho.”

Ku ruhande rw’u Burusiya, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Telegram, ko ibiganiro byibanze ku gushakisha inzego nshya z’ubufatanye zirimo ubucuruzi, ubukungu, ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, mu rwego rwo gushimangira umubano ushingiye ku nyungu z’impande zombi.

Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). U Rwanda rwashimiye u Burusiya ku ruhare rukomeje kugira mu gushyigikira inzira zitandukanye za dipolomasi zigamije kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17/10/1963, ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete. Icyo gihe, u Rwanda rwari rumaze igihe gito rubonye ubwigenge tariki ya 30/06/1962, kandi Ubumwe bw’Abasoviyete bwari bwarabanje kohereza ubutumwa bushyigikira ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu.

Uyu mubano umaze imyaka irenga 60 ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, igisirikare, uburezi, iterambere ry’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, ndetse n’umuco. U Burusiya bukomeje gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zayo mu masomo atandukanye, ndetse bugafasha mu guhugura bamwe mu bofisiye ba Polisi y’u Rwanda.

Mu myaka irenga 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya mu byiciro bitandukanye birimo ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi na politiki, bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Ku ruhande rw’ubucuruzi, u Rwanda rwohereza mu Burusiya ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi birimo ikawa n’icyayi, bikaba bimwe mu byubakiye ku musaruro w’ikirango cyiza u Rwanda rumaze kugeraho ku masoko mpuzamahanga.

Ibiganiro byabereye i Cairo bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kubaka umubano ukomeye, wubakiye ku bufatanye bw’igihe kirekire, guteza imbere iterambere rusange no gutanga umusanzu mu mahoro n’ituze by’Afurika n’isi muri rusange.

Tags: RwandaU BurusiyaUmubano

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
RDC: Abasirikare n’Abapolisi Bahunze i Uvira Bari Kuburanishwa i Kalemie Nyuma yo Gufatwa kw’Umujyi na AFC/M23

RDC: Abasirikare n’Abapolisi Bahunze i Uvira Bari Kuburanishwa i Kalemie Nyuma yo Gufatwa kw’Umujyi na AFC/M23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?