AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Mbere tariki ya 12/01/2026, zongeye kugaba ibitero byifashishije drone z’intambara mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bitero byakajije umutekano muke umaze igihe wibonekeza muri aka karere.
Amakuru ajyanye n’ibi bitero yemejwe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ribinyujije ku muvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko byagabwe mu gace ka Mukoko no mu nkengero zako.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati:
“Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12/01/2026, drone za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote mu buryo bwa buhumyi kandi bw’ubugizi bwa nabi mu Minembwe, by’umwihariko mu gace ka Mukoko no mu nkengero zaho.”
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byagabwe ku bushake kandi mu buryo budatoranya, bikibasira ahatuwe n’abaturage benshi. Iri huriro ryongeraho ko byahitanye abagore n’abana, bikanateza ihunga rikomeye ry’abaturage bari basanzwe babayeho mu bwoba.
Nubwo iri huriro ritigeze ritangaza umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibi bitero, ryamaganye ryivuye inyuma ibyo ryise “ihohoterwa rikabije rikorerwa abasivili bo mu Burasirazuba bwa RDC,” rinashinja ingabo za Leta ya Kinshasa gukomeza kwica amasezerano yo guhagarika imirwano no kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu bihe by’intambara.
Ku bwa AFC/M23, ibi bikorwa by’ingabo za Leta ya RDC “ni intambwe iteje akaga gakomeye, igaragaza kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga no gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivili.”
Ibitero byo kuri uyu wa Mbere byabereye mu Minembwe bikurikiye ibindi FARDC iherutse kugaba mu mujyi wa Masisi, aho byahitanye abaturage barenga 22, mu gihe abasaga 40 bakomerekeye muri ibyo bitero, nk’uko byatangajwe n’amakuru yagiye hanze icyo gihe.
Ibi byose bikomeje gushimangira impungenge z’umuryango mpuzamahanga ku bukana bw’intambara n’ingaruka zikomeje ku baturage b’abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





