“AFC/M23 Iratabaza, Ibitero bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo byongeye Kwibasira Abasivili muri Kivu y’Amajyepfo”
Umuvugizi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aravuga ko kuva tariki ya 19/11/2025, habaye ibitero bikomeye by’ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, Wazalendo, ndetse na CNRD, bikomeje kwibasira abasivili mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi Kanyuka yabitangaje kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21/11/2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma. Yavuze ko ibi bitero bikomeje gukorwa mu buryo budasanzwe, byifashishije indege z’intambara zirimo drones, imbunda zikomeye ndetse n’ibindi bikoresho bihanitse mu bya gisirikare.
Kanyuka yashimangiye ko ibitero bikomeje gukorerwa mu duce dutuwe cyane n’abasivili, ibintu avuga ko bihabanye n’amasezerano y’amahoro Leta ya Congo yasinyanye n’AFC/M23 tariki ya 15/11/2025, yari ateganya guhagarika imirwano, kurinda abasivili no gutegura inzira y’ibiganiro.
Yavuze ko ubuhamya bw’abaturage butandukanye bwerekana ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe iyifasha bakomeje “gukorera iyicarubozo abasivili, kubahohotera no kubambura ubuzima mu buryo budafite ishingiro”, nyamara ari zo zagakwiye kubarinda.
Kanyuka yemeza ko abaturage benshi bakomeje guhungira mu bihugu bihana imbibi na RDC mu rwego rwo gushaka umutekano, mu gihe abandi bahita bapfira muri ibyo bitero bikomeje gufata indi ntera.
Ibi bikorwa bya gisirikare bibaye nyuma y’uko Kinshasa imaze iminsi mike isinyanye na AFC/M23 amasezerano y’amahoro arimo ingingo zisaba guhagarika imirwano. Ariko Kanyuka avuga ko ibi bikorwa bya FARDC n’ingabo z’u Burundi, bifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro, “bishyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano” ndetse bikabangamira inzira y’ibiganiro.
Nubwo bimeze bityo, Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 ifite ingabo mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kandi ko izakomeza “gushakira umutekano abasivili no kurwanya ibikorwa byose bibangamiye amahoro.”
Kanyuka yanenze imiryango mpuzamahanga avuga ko icecetse ku bitero bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo n’abambari bazo, bikaba bituma “impungenge ku mutekano w’abaturage ziyongera buri munsi.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba ubutabazi bwihuse no kongera imbaraga mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mu gihe imirwano ikomeje gukura, abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje kwibaza igihe bazongera kubona umutekano n’amahoro arambye, mu karere kamaze imyaka myinshi kavugwamo urugomo n’intambara zidashira.






