AFC/M23 Ishinja Leta ya RDC Kwifashisha Urupfu rw’Abarenga 200 mu Nyungu za Politiki
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryamaganye byimazeyo imvugo n’ibikorwa bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), riyishinja gushaka kwifashisha mu nyungu za politiki ibyago byahitanye abarenga 200 mu gace ka Rubaya, ahabereye impanuka ikomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa AFC/M23, iri huriro ryasobanuye ko ibi byago byabaye tariki ya 28/01/2026, biturutse ku nkangu yaguye mu birombe bya Rubaya, mu gihe imvura nyinshi yakomeje kugwa mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru. Ryavuze ko ubutaka bwo muri Rubaya busanzwe bworoshye kandi bworohereza inkangu, bityo ibi byago bikaba byaratewe n’imiterere y’ikirere n’ubwoko bw’ubutaka, aho kuba ikibazo cy’imiyoborere cyangwa ubuyobozi bw’aho hantu.
Tariki ya 31/01/2026, Minisiteri ya RDC ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangaje ko abapfuye biganjemo abantu AFC/M23 yashoye mu bucukuzi butemewe n’amategeko. AFC/M23 yavuze ko ibi ari ibirego bya politiki bidafite ishingiro, bigamije kuyobya rubanda no kwitandukanya n’inshingano za Leta.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imyitwarire ya Leta muri iki gihe cy’akababaro n’imiborogo by’imiryango yabuze abayo ibabaje kandi idakwiye. Yagize ati:
“Aho kwemera ko Leta imaze imyaka myinshi yarananiwe gushyira ku murongo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yahisemo kwifashisha ibi byago byatewe n’imvura nyinshi n’imiterere y’ubutaka bwa Rubaya, ibigira igikoresho cya politiki.”
AFC/M23 ishimangira ko ibyago byabereye muri Rubaya bidakwiye guhindurwa intwaro yo gushinja iri huriro, kuko no mu bice byagenzurwaga na Leta ya RDC mu bihe bitandukanye habaye impanuka zahitanye abantu benshi kurushaho. Iri huriro rivuga ko ikibazo cy’ubucukuzi butekanye atari icya Rubaya gusa, ahubwo ari ikibazo cy’igihugu cyose gishingiye ku burangare, ruswa n’imiyoborere mibi byamunze uru rwego imyaka myinshi.
Mu rwego rwo gushimangira ingingo zarwo, AFC/M23 yatangaje ko mu bice byagenzurwaga na Leta ya RDC hapfiriye abarenga 800 mu mpanuka zitandukanye z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Rwavuze ingero zirenga 15 z’ahantu habereye ibyago bikomeye, birimo Nyamukubi na Bushushu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abarenga 500 bapfiriye mu nkangu yabaye tariki ya 04/05/2023, mu gihe Leta ari yo yari ihagenzura byuzuye.
Iri huriro ryibukije kandi Leta ya RDC impanuka z’ibirombe zabaye mu myaka ishize, zirimo:
Mu kwezi kwa cumi 2018, abantu 37 bapfiriye mu kirombe kiri muri Fizi;
Mu kwezi kwa gatandatu 2019, abantu 43 bapfiriye mu kirombe cya KOV mu ntara ya Lualaba;
Mu kwezi kwa Cyenda 2020, abantu 50 bapfiriye mu kirombe kiri hafi y’umujyi wa Kamituga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 ivuga ko muri izo mpanuka zose Leta ya RDC ari yo yari ifite inshingano zo kugenzura no kurengera abaturage, ariko ntihagire igikorwa gifatika cyafashwe kugira ngo habeho impinduka zigaragara.
Mu gusoza, AFC/M23 yasabye ko urupfu rw’abaturage rudahindurwa urubuga rwa politiki, ahubwo hakabaho isesengura ryimbitse n’ivugurura rikomeye ry’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyago byakomeza gusubira. Iri huriro ryasabye kandi ko imiryango yabuze abayo ihabwa ubufasha n’ihumure, aho guhora ikoreshwa mu ntambara z’amagambo ya politiki.






