AFC/M23 Ishinja MONUSCO Uburyarya, Iyisaba Kureka Guhishira Ibitero Byibasira Abasivili mu Burasirazuba Bw’i gihugu
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryasabye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) kureka imyitwarire bwise iy’uburyarya, ribushinja guhishira no kudahana ibitero byibasira abasivili, by’umwihariko igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) giherutse kugabwa mu mujyi wa Masisi.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zagabye igitero zikoresheje drones z’intambara, igitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane, abandi benshi barakomereka, nk’uko byatangajwe n’iri huriro.
MONUSCO, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko yamaganye “igitero icyo ari cyo cyose gikoreshejwe drones kigira ingaruka ku basivili no ku bikorwa remezo byabo,” inasaba ko hakorwa iperereza ryigenga rigamije kumenya uwaba ari inyuma y’icyo gitero.
Gusa Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, yanenze icyo yise uburyarya bwa MONUSCO, ashimangira ko izi nzego zisanzwe zifitanye imikoranire ya hafi n’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Ati: “MONUSCO igomba guhagarika uburyarya bwayo. Birazwi ko ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote bigabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa bishoboka bitewe n’ubutasi butangwa na MONUSCO.”
AFC/M23 yakomeje ivuga ko guceceka kwa MONUSCO no kutagira icyo ikora ku byaha bikorwa n’ingabo za Leta ya RDC bituma igaragara nk’“umufatanyacyaha wa politiki,” aho kuba urwego rwigenga rushinzwe kurengera abasivili.
Iri huriro ryasabye MONUSCO kugaragaza ku mugaragaro ubutegetsi bwa Kinshasa nk’ubufite inshingano ku iyicwa ry’abasivili i Masisi-Centre n’ahandi mu burasirazuba bwa RDC, kandi rikabwamagana nta gushidikanya, by’umwihariko ku byo ryise kurenga ku gahenge gakomeje kurangwa n’ubutegetsi buriho.
AFC/M23 yanavuze ko ishyira MONUSCO n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gatebo kamwe, bitewe n’ubufatanye bwabo mu bikorwa by’ingabo za Leta, kuva ku ntangiriro z’ibikorwa bihuriweho kugera ku cyiswe “Operasiyo Springbok.”
Ku mibare itangwa n’iri huriro, abantu 10 ni bo bamaze gupfa mu bitero byagabwe i Masisi, mu gihe abakomeretse barenga 50.
Mu gusoza, AFC/M23 yasabye Umuryango Mpuzamahanga n’Isi yose guhaguruka ikaba abahamya b’ibyo yise ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili bo mu Burasirazuba bwa RDC n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ishimangira ko igihe kigeze ngo Isi ireke gukomeza kubirebera no kubirenza ingohe.






