AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yatangaje Ikizatuma Irekura Abasirikare b’u Burundi Amagana Yafatiye ku Rugamba
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryiteguye kurekura abasirikare b’u Burundi ryafatiye ku rugamba, mu gihe Leta y’u Burundi yafungurira inzira impunzi z’Abanye-Congo zahunze intambara, zigataha mu gihugu cyazo mu mutekano no mu cyubahiro.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iri huriro ryamaze gutanga urugero rw’ubushake bwo gutabara impande zombi, aho ryafashije Abarundi barenga 500 bari barabuze uko bava mu mujyi wa Uvira kubera ifungwa ry’umupaka. Yasabye ko na Leta y’u Burundi yakwihutira gufungurira inzira Abanye-Congo bahunze, kugira ngo basubire iwabo.
Ati: “Turahamagarira Leta y’u Burundi gufasha impunzi z’Abanye-Congo zahatiwe kuva mu byabo bitewe n’ibitero by’amasasu byarashwe buhumyi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, cyane cyane mu bice bya Sange, Luvungi na Katogota.”
AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yatangaje kandi ko yiteguye kurekura imbohe z’abasirikare b’u Burundi no gutangaza agahenge ku ruhande rwayo, mu rwego rwo gutuma impunzi z’Abanye-Congo zitaha mu mahoro, mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro.
Mu itangazo ryayo, yagize iti: “AFC/M23 yemeza ko yiteguye guha Leta y’u Burundi abasirikare bayo bafatiwe ku rugamba no gutangaza agahenge, hagamijwe korohereza abahunze gutaha mu mutekano no mu cyubahiro.”
Amakuru yizewe avuga ko mu mirwano yabereye mu kibaya cya Rusizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu minsi mike ishize, AFC/M23 yafatiyeyo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi, yavuze ko bafite abasirikare b’u Burundi benshi bafatiwe ku rugamba kandi ko bateganya kubacyura. Yagize ati: “Dufite abasirikare b’u Burundi amagana twafatiye ku rugamba, kandi twiteguye kubasubiza mu gihugu cyabo.”
Busu yasobanuye ko aba basirikare bazoherezwa mu gihe Leta y’u Burundi yabisaba ku mugaragaro, ashimangira ko icyifuzo nyamukuru cya AFC/M23 ari uko ingabo z’u Burundi ziva mu burasirazuba bwa RDC.
Muri Kivu y’Amajyepfo kandi hakorera imitwe yitwaje intwaro ya RED Tabara na FNL–Nzabampema, irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Nyuma y’ifatwa ry’ibice birimo Uvira, Luvungi na Sange, hari abibazaga niba iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryashyigikira iyo mitwe mu kugaba ibitero ku Burundi.
Mu gusubiza izo mpungenge, AFC/M23 yamenyesheje Leta y’u Burundi ko itazigera yemera ko hari umutwe witwaje intwaro ukoresha ibice igenzura mu guhungabanya umutekano w’i Bujumbura, ishimangira ko igamije amahoro n’umutekano mu karere.





