• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, December 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yatangaje Ikizatuma Irekura Abasirikare b’u Burundi Amagana Yafatiye ku Rugamba

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 16, 2025
in Regional Politics
0
AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yatangaje Ikizatuma Irekura Abasirikare b’u Burundi Amagana Yafatiye ku Rugamba
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yatangaje Ikizatuma Irekura Abasirikare b’u Burundi Amagana Yafatiye ku Rugamba

You might also like

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

U Burundi Bwakajije Umutekano ku Mupaka w’u Rwanda, Ingabo n’Intwaro Ziremereye Byoherejweyo

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryiteguye kurekura abasirikare b’u Burundi ryafatiye ku rugamba, mu gihe Leta y’u Burundi yafungurira inzira impunzi z’Abanye-Congo zahunze intambara, zigataha mu gihugu cyazo mu mutekano no mu cyubahiro.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iri huriro ryamaze gutanga urugero rw’ubushake bwo gutabara impande zombi, aho ryafashije Abarundi barenga 500 bari barabuze uko bava mu mujyi wa Uvira kubera ifungwa ry’umupaka. Yasabye ko na Leta y’u Burundi yakwihutira gufungurira inzira Abanye-Congo bahunze, kugira ngo basubire iwabo.

Ati: “Turahamagarira Leta y’u Burundi gufasha impunzi z’Abanye-Congo zahatiwe kuva mu byabo bitewe n’ibitero by’amasasu byarashwe buhumyi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, cyane cyane mu bice bya Sange, Luvungi na Katogota.”

AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yatangaje kandi ko yiteguye kurekura imbohe z’abasirikare b’u Burundi no gutangaza agahenge ku ruhande rwayo, mu rwego rwo gutuma impunzi z’Abanye-Congo zitaha mu mahoro, mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro.

Mu itangazo ryayo, yagize iti: “AFC/M23 yemeza ko yiteguye guha Leta y’u Burundi abasirikare bayo bafatiwe ku rugamba no gutangaza agahenge, hagamijwe korohereza abahunze gutaha mu mutekano no mu cyubahiro.”

Amakuru yizewe avuga ko mu mirwano yabereye mu kibaya cya Rusizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu minsi mike ishize, AFC/M23 yafatiyeyo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi, yavuze ko bafite abasirikare b’u Burundi benshi bafatiwe ku rugamba kandi ko bateganya kubacyura. Yagize ati: “Dufite abasirikare b’u Burundi amagana twafatiye ku rugamba, kandi twiteguye kubasubiza mu gihugu cyabo.”

Busu yasobanuye ko aba basirikare bazoherezwa mu gihe Leta y’u Burundi yabisaba ku mugaragaro, ashimangira ko icyifuzo nyamukuru cya AFC/M23 ari uko ingabo z’u Burundi ziva mu burasirazuba bwa RDC.

Muri Kivu y’Amajyepfo kandi hakorera imitwe yitwaje intwaro ya RED Tabara na FNL–Nzabampema, irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Nyuma y’ifatwa ry’ibice birimo Uvira, Luvungi na Sange, hari abibazaga niba iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryashyigikira iyo mitwe mu kugaba ibitero ku Burundi.

Mu gusubiza izo mpungenge, AFC/M23 yamenyesheje Leta y’u Burundi ko itazigera yemera ko hari umutwe witwaje intwaro ukoresha ibice igenzura mu guhungabanya umutekano w’i Bujumbura, ishimangira ko igamije amahoro n’umutekano mu karere.

Tags: AFC/m23ImirwanoIrekura ingabo z'u Burundi
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

by Bahanda Bruce
December 16, 2025
0
Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Epfo aravuga ko abasirikare b’u Burundi bari...

Read moreDetails

U Burundi Bwakajije Umutekano ku Mupaka w’u Rwanda, Ingabo n’Intwaro Ziremereye Byoherejweyo

by Bahanda Bruce
December 15, 2025
0
Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera

U Burundi Bwakajije Umutekano ku Mupaka w’u Rwanda, Ingabo n’Intwaro Ziremereye Byoherejweyo U Burundi buri mu rugamba rwo gukaza ingamba z’umutekano ku mipaka yarwo, aho mu minsi ishize...

Read moreDetails

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo

by Bahanda Bruce
December 12, 2025
0
Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye...

Read moreDetails

Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

by Bahanda Bruce
December 11, 2025
0
Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 11/12/2025, yasubije ibivugwa n’abashinja...

Read moreDetails

Ifatwa rya Uvira ryatangiye kugira ingaruka ku Burundi

by Bahanda Bruce
December 11, 2025
0
Ifatwa rya Uvira ryatangiye kugira ingaruka ku Burundi

Ifatwa rya Uvira ryatangiye kugira ingaruka ku Burundi Guhera tariki ya 09/12/2025, ubwo Umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, igihugu cy’u Burundi cyatangiye guhura n’ingaruka zikomeye ku...

Read moreDetails
Next Post
“Turicwa Buri Munsi ku Nyungu za Kinshasa”- Ubutumwa bukomeye bwa Gen Mayele buvuguruza imikorere ya FARDC mu Burasirazuba bwa RDC

"Turicwa Buri Munsi ku Nyungu za Kinshasa”- Ubutumwa bukomeye bwa Gen Mayele buvuguruza imikorere ya FARDC mu Burasirazuba bwa RDC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?