AFC/M23/MRDP yafashe umwanzuro ukakaye ku ba canshuro barwana ku ruhande rwa RDC.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryafashe icyemezo gishya ivuga ko itazongera kubabarira abacanshuro barwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko ubushyize yabaretse basohoka umujyi wa Goma ubwo yawufataga nyuma yo kuwirukanamo ingabo za FARDC.
Bikubiye mu butumwa AFC/M23/MRDP yaraye ishyize hanze mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2025.
Muri ubwo butumwa yagize iti: “Kuva saa sita kuri iki cyumweru, izo ngabo zigizwe n’abacanshuro babanyamahanga zagabye ibitero byibasiye abaturage batuye mu turere dutuwe cyane twa Kadasomwa no mu nkengero zayo, ndetse no ku birindiro byacu.”
Yongeraho ko ibi bitero byatwaye ubuzima bw’abantu benshi harimo n’ababikomerekeyemo, ndetse n’abandi ngo batari bake bava mubyabo bahunga ibisasu biri kuraswa n’indege zitagira abapilote za Leta ya Congo.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rishimangira ko rizakomeza intego zaryo zo kurinda abasivili n’ibyabo, ubundi kandi ngo rizakora ibishoboka byose rikureho icyahungabanya umutekano wo mu turere rigenzura.
Ryongeyeho kandi rivuga ko kuri iyi nshuro nta mu canshuro uzasubira iwabo amahoro nk’uko byagenze i Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati: “Bitandukanye n’ibyabaye i Goma mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo twafataga uyu mujyi, aho abacanshuro babarirwa mu magana bemerewe gusubira iwabo badahanwe nyuma yo kwica abanyekongo.”
Ibi babitangaje nyuma y’aho umuhuza bikorwa mukuru w’iri huriro rya AFC/M23/MRDP atangaje avuga ko we atari inyeshyamba ahubwo ko ari uwa Leta, aha yashaka kuvuga ko AFC/M23 ari yo Leta igiye gukora impinduka zikomeye ku Banye-Congo no ku gihugu cyabo.
Yagize ati: “Ntabwo ndi inyeshyamba ahubwo ndi uwa Leta. AFC ni yo Leta y’Abanye-kongo iyo bategerejemo agakiza no kubazanira impinduka zidasanzwe kandi nziza.”