AFC/M23/MRDP yagize icyo isezeranya ku mujyi wa Uvira
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa RDC, rinafite intego yo kumuhirika ku butegetsi, ryasezeranyije gufata umujyi wa Uvira ufatwa nk’uwakabiri muri Kivu y’Amajyepfo.
Bikubiye mu butumwa bw’umugaba mukuru w’Ingabo za AFC/M23/MRDP, Maj.Gen.Sultan Makenga, wateguje ko mu minsi mike iri imbere ingabo abereye umuyobozi zizigarurira uriya mujyi wa Uvira.
Ibi byabwibwaga abanya-Kamanyora, aho byatangajwe na guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bwana Patrick Bisu Bwa Ngwi Nshombo, wavuze ko yatumwe na Major General Sultan Makenga kubabwira ko bagiye gufata Uvira.
Bisu Bwa Ngwi Nshombo wasuye abari i Kamanyola ku wa kane muri iki cyumweru turimo, bakanamwakirira kuri parking ya Ngomo iherereye mu mujyi rwagati wo muri aka gace, mu kiganiro yagiranye nabo yababwiye ko Gen Sultan Makenga yamutumye kubabwira ko “mu minsi mike iri imbere bagiye kubohoza umujyi wa Uvira.”
Yagize ati: “Umukuru w’Ingabo za AFC/M23/MRDP, yantumye ngo nze mbwire abavandimwe ko mu minsi mike cyane itari kure, tuzaza gufata Uvira.”
Ni mu gihe abari i Uvira hatari kure n’umujyi wa Kamanyola wo wabohojwe mu kwezi kwa kabiri ahagana mu mpera zako, bagize igihe basaba uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP kubagoboka, bakabakura mu maboko y’Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR.
Muri iki kiganiro n’abaturage, Baleke Stanislas wari waje aherekeje guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba kandi asanzwe ari umuyobozi mu biro by’umuhuzabikorwa wa AFC/M23/MRDP, Corneille Nangaa, yavuze ko we asaba Wazalendo kwitandukanya n’Ingabo za Leta ya Congo bakishyira mu maboko ya AFC/M23/MRDP.
Ababwira ko Tshisekedi Tshilombo ari umuhemu, anabasaba ko igihe cyose bazumva isasu rivugiye muri uriya mujyi wa Uvira bakwiye guhita bihungira inzira zikigendwa.
Ati: “Bavandimwe banjye, Yakutumba, Makanaki, Kamomo n’abandi nkaba Ngomanzito mwese muranyumva . Muzahite mwihungira hakiri kare, nimwamara kumva isasu rivugiye muri uyu mujyi wa Uvira. Sinshaka nk’inshuti zanjye mwazawupfiramo.”
Yanababwiye ko Tshisekedi usibye kuba ari umuhemu, ngo ni n’umubeshyi mubi, bityo ko nta kintu azabamarira.
Ati: “Uriya Tshisekedi ni umubeshyi, ntacyo mu mutezeho na kimwe, kandi ntanicyo yobamarira. Ngira ngo mwiboneye ibyo ari gukorera Kabila wamushyize ku butegetsi. Amwituye ku mukatira urwo gupfa.”
Yasoje avuga ko Wazalendo bakwiye kwitandukanya n’Ingabo za perezida Felix Tshisekedi, amazi atararenga inkombe, kandi ko mugihe bokomeza kwinangira “kazaba kababayeho.”