AFC/M23/MRDP yavundereje abacanshuro Tshisekedi yazanye karahava
Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko intambara ya mbere abacanshuro bacakiranyemo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, bayikubitiwemo biracika, maze bayabangira ingata.
Urugamba aba bacanshuro bakubitiwemo ni urwaberaga i Nzibira n’i Shabunda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agaragaza neza ko iyi ntambara yari iya mbere abacanshuro bahuriyemo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo.
Hari hagize iminsi bivugwa ko perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yazanye abandi bacanshuro bo mu mutwe wa Blackwater, nyuma y’amasezerano yagiranye n’umuyobozi wayo witwa Eric Prince.
Ni mu gihe abo yari yarazanye mbere batsindiwe mu ntambara i Goma no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe umutwe wa M23 barwanaga na wo wa bambuye uyu mujyi wa Goma, Sake n’ahandi.
Binabaviramo gutaha, aho banyujijwe i Kigali mu Rwanda, batahishwa mu bihugu byabo mu Burayi.
Ibyatumye perezida Tshisekedi yongera gushaka abandi ari bo aba bo muri blackwater. Bakimara kugera muri Congo bamwe bajanwe i Bujumbura mu Burundi, abandi bajanwa i Kindu n’i Kisangani n’ahandi.
Rero icaje kuba kuri aba bacanshuro mu rugamba bahuriyemo n’uyu mutwe wa M23 i Nzibira ku cyumweru, barakubiswe karahava. Bivugwa ko nyuma y’urwo rugamba bahise basaba u Burundi na RDC kubaha umushahara wabo, bagasubira mu gihugu cyabo.
Aya makuru agakomeza avuga ko uwo mushahara basabye bawimwe, ubundi n’abo bavuga ko batazasubira kuja guhangana na AFC/M23/MRDP.
Bagasobanura ko uyu mutwe ukomeye kandi ubarusha kure amayeri yo kurwana.
Igitangaje ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 07/10/2025, nabwo basubijwe ku rugamba muri teritware ya Shabunda, bagikubitana na AFC/M23/MRDP yarabakubitaguye, irabavundereza umugenda wose w’inzira, berekeza iya Uvira barayihunga.
Kuri ubu biravugwa ko aba bacanshuro bari gusaba guhabwa utwabo bagasubira iyo baje baturuka muri Colombia.