AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera i Doha muri Qatar, ngo kuko biri mu buryo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo.
Bikubiye mu butumwa AFC/M23/MRDP yatambukije ku rubuga rwa x, aho yagaragaje ko ubwo umujyanama wa perezida Donald Trump ku byerekeye Africa, Massad Boulos yahuraga na perezida Paul Kagame w’u Rwanda tariki ya 09/10/2025, ingingo z’ingenzi baganiriyeho zari zubakiye ku nzira y’amahoro yateguwe na Amerika ndetse no gusubukura ibiganiro by’i Doha.
Ubutumwa bwa AFC/M23/MRDP bukagaragaza ko izo ngingo zombi zabereye ikibazo gikomeye ubutegetsi bw’i Kinshasa, ngo kuko bwananiwe kubahiriza ibyo busabwa, ariko ko ko ntawundi muti uhari utari uwo kubikora.
AFC/M23/MRDP igakomeza ivuga ko ibiganiro by’i Doha atari urubuga rwo kuganira gusa, ahubwo ko ari “umurongo nyawo mu kugarura amahoro.” Ndetse kandi ko bisaba impande zombi “kwizerana, kurekura imfungwa za politiki, guhagarika imirwano no gukurikiza neza ibiteganywa n’amahame aganisha ku mahoro arambye.”
Ivuga kandi ko kuri iyi nshuro ya 6, ibyo biganiro bigiye gusubukurwa RDC ikwiye kubijyamo mu bwubahane bw’impande zombi.
Yanibukije kandi ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bukwiye kwemera ibyo bwemeye gukora kuko inzira y’amahoro yateguwe na Amerika, by’umwihariko kubijyanye n’amabuye y’agaciro ya Congo, idashobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe ibiganiro by’i Doha bidatanga umusaruro.
Ibi biganiro by’i Doha bikaba byarateguwe na Leta yaho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, gusa kuva icyo gihe kugeza ubu nta musaruro ufatika biratanga.
Uretse ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, impande zombi zemeranyije ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Kimweho kandi, kubahiriza ibyo yateganyaga ntibyagezweho kuko byari byitezwe ko imirwano igiye guhagarara mu Burasirazuba bw’iki gihugu ariko iracyakomeje kugeza magingo aya. FARDC na AFC/M23/MRDP byitana ba mwana ku gushotora undi.
Ikindi n’uko ibi biganiro by’i Doha igihe kimwe byagiye bisubikwa uruhande rumwe rwabyikuyemo, ariko bukeye birongera birasubukurwa.