AFC/M23/MRDP yigaruriye kamwe mu duce duherereye muri Kivu y’Epfo.
Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zabohoje Localite ya Kaniola ibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Kaniola ni imwe mu ma Localite manini yo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko aka gace ziriya ngabo zakigaruriye ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 07/08/2025.
Zikigarura nyuma y’imirwano ikomeye yasize uruhande rwa Leta bahanganye, abarugize ba kwira imishwaro.
Uretse kuba FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi (FDNB) na Wazalendo barahunze, abaturage na bo bahunze ku bwinshi bahungira mu bindi bice bitekanye nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Kuri ubu AFC/M23/MRDP iragenzura Kaniola yose ndetse n’inkengero zayo.
Aya makuru dukesha umwe wacu uherereye hafi aho, yagize ati: “AFC/M23/MRDP yafashe Kaniola ibarizwa muri teritware ya Walungu, hari nyuma y’imirwano ikomeye yari iyihanganishije na FARDC n’abambari bayo bahunze. Bikaza kurangira izo ku ruhande rwa Leta ziyabangiye ingata”
Ifatwa rya Kaniola ryabaye mu gihe kandi AFC/M23/MRDP yari iheruka kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC mu gace kari hejuru ya Kavumu muri teritware ya Kabare, ikaba yari inaheruka kandi kwigarurira ibindi bice binyuranye byo muri Rutshuru, Lubero na Walikale.