AFC/M23 yaburiye FARDC ikomeje kugaba ibitero by’indege mu duce igenzura dutuwe n’abaturage
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, rigamije ugushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryaburiye Ingabo z’iki gihugu kudakomeza ubushotoranyi, ni nyuma y’ibitero by’indege zagabye mu bice rigenzura.
Ahar’ejo ku wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, ni bwo AFC/M23 yashyize itangazo hanze riburira FARDC n’abambari bayo.
AFC/M23 muri iryo tangazo yavuze ko imbunda ziremereye n’indege zidatwarwa n’abapilote zateye ibisasu mu basivili mu bice bya Kibati, Bibwe, Nyabiondo, Bukombo no mu nkengero zaho.
Rikomeza rivuga ko ubu bushotoranyi bwatumye abaturage barimo abana n’abagore bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, ndetse benshi bakurwa mu byabo barahunga.
AFC/M23 ivuga ko Kinshasa yatanze ubutumwa bw’uko yatesheje agaciro imbaraga zose zashyizwe mu biganiro by’amahoro, ahubwo ko icyo ishaka ari Intambara ku baturage.
Yakomeje ivuga ko isanga nta kindi yakora usibye kwirwanaho no kurinda abaturage. Ikavuga kandi ko igiye gukoresha ibishoboka byose mu kurinda umutekano w’abaturage, no guhangana n’ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ibi bitero Ingabo za FARDC zibikomeje mu gihe impande zombi ku bufatanye n’abahuza barimo Leta Zunze ubumwe za Amerika n’iya Qatar, barimo gushakisha uko hasinywa amasezerano y’amahoro, maze intambara ikarangira.






