AFC/M23 yafashe agace ka Kasika muri Kivu y’Amajyepfo
Kasika, agace gafatwa nk’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo, kagiye mu maboko y’umutwe wa AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26/11/ 2025, nk’uko byemezwa n’abaturage baho.
Imirwano yatangiye ahagana saa 4:30 za mu gitondo (amasaha yo mu burasirazuba bwa RDC), iganisha ku ifatwa ry’ahantu hatandukanye harimo Paruwasi Gatolika ya Mukasa, Ishuri ryisumbuye rya Miki, ndetse n’urugo rw’umwami Nyumba Mubeza.
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje ibikorwa byawo bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri teritware ya Mwenga, aho imirwano imaze iminsi ikaza umurego.
Abaturage ba Kasika, bafite impungenge z’umutekano wabo, barasaba ubuyobozi gufata ingamba zihuse kugira ngo harindwe ubuzima bwabo no gukumira ko intambara ikomeza kwaguka.






