AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh
Umujyi muto wa Tushunguti, uherereye muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigaruriwe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07/04/2026, nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye. Uyu mujyi wari uzwi nk’igicumbi gikomeye cy’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, iyobowe n’uwiyita Jenerali Kirikicho.
Tushunguti ifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu by’umutekano muri aka gace, kuko ari nk’“urufunguzo” rufasha kugenzura imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare n’ubuhahirane hagati y’uduce dutandukanye twa Kalehe n’uturere tuyikikije. Kuyifata kwa AFC/M23 bishobora guhindura bikomeye isura y’imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu duce twari dusanzwe tugenzurwa na Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye agaragaza ko hari hamaze igihe humvikana imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, aho AFC/M23 yashyize imbaraga mu kugota no kwinjira muri uyu mujyi. Ifatwa rya Tushunguti rishobora kuba ryatewe n’uburyo bw’imitegurire irushijeho kunozwa ku ruhande rwa AFC/M23, ndetse n’intege nke zagaragaye ku ruhande rw’imitwe ya Wazalendo na Fdlr.
Mu mateka y’aka karere, Kalehe n’uturere tuyikikije twakunze kuba indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, harimo iya Wazalendo igizwe n’imitwe itandukanye y’abaturage biyise abarinzi b’Igihugu, bafatanya n’ingabo za Leta mu guhangana n’ihuriro rya AFC/M23. Nubwo bimeze bityo, imikoranire yabo yakunze kuvugwamo ibibazo birimo kutagira ubuyobozi bumwe n’imiyoborere idahagije
Kugeza ubu, ifatwa rya Tushunguti rishobora gutuma AFC/M23 irushaho kubona inzira zo gukomeza gufata ibindi bice Byo muri Kalehe no kugera ku bindi bice bifite akamaro mu by’ubukungu n’umutekano. Ku rundi ruhande, Wazalendo na FARDC bashobora gushaka kwisuganya no kongera imbaraga mu rwego rwo kugerageza kwisubiza uyu mujyi cyangwa gukumira ko ibindi bice byafatwa.
Ifatwa rya Tushunguti risobanura indi ntambwe ikomeye mu ihindagurika ry’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho hakomeje kuba ihuriro ry’imitwe myinshi yitwaje intwaro n’inyungu zitandukanye, bigatuma amahoro arushaho kuba ingorabahizi.






