AFC/M23 Yagaragaje Impamvu Perezida Tshisekedi Ahora Ashinja u Rwanda Ibibazo bya Congo
Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gutwerera ibihugu by’amahanga ibibazo by’umutekano muke mu gihugu, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashimangiye ko ari amayeri agamije guhisha kunanirwa kwa Leta ya Tshisekedi mu gukemura ibibazo by’Abanya-Congo.
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa mu bya politiki wa AFC/M23, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka gufata ibibazo by’igihugu bukabitwerera amahanga kugira ngo buhishire kunanirwa gukemura ibibazo by’Abanya-Congo ubwabo.
Yagize ati:
“Ibibazo bihari ni iby’Abanya-Congo ubwabo. Gushaka kubitwerera amahanga ni ukwita ku bimenyetso by’indwara udakemuye umuzi w’ikibazo. Ni gahunda y’uburyarya y’ubutegetsi bwa Kinshasa igamije guhisha ukuninirwa kwa guverinoma yabwo.”
Yakomeje asobanura ko kwihunza ibibazo no gusaba ubufasha hanze bitazatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’amakimbirane n’umutekano muke muri Congo.
Ati:
“Kujya kwitotombera no gusaba mu murwa mukuru w’ibindi bihugu ntibizigera bikemura ikibazo cya Congo: ubwicanyi, itsembatsemba, umutekano muke udahwema kugaruka, amakimbirane ashingiye ku bwenegihugu, ruswa, ubukene, imvugo zibiba urwango, ivangura rishingiye ku moko, kunyereza umutungo wa Leta, ubujura n’ubugizi bwa nabi mu mijyi, n’ibindi.”
Nangaa yagaragaje ko ibikorwa bya AFC/M23 bigamije gushaka igisubizo kirambye gishingiye ku mucyo, ku kuri, mu kubazwa inshingano no kurangiza akarengane, atari ukwihorera.
Ati:
“Turahamagarira Abanya-Congo gukomeza kwiyunga. Uburenganzira bwemewe n’ubumwe bw’igihugu bwubakwa biciye mu kubana neza, gushyigikirana nk’igihugu, kutavangura no gukomera ku ntego y’abaturage banze guteshwa agaciro, mu gihe bahisemo gahunda yo kubahiriza amategeko aho guhitamo gukorera mu kajagari.”
Yongeyeho ko igihe cyo gushuka, kubeshya no gutanga amasezerano y’ibinyoma cyarangiye, kandi ko Abanya-Congo bahagaze bemye, bafite ubushake bukomeye bwo gushimangira uburenganzira bwabo, ubutabera, amahoro no kongera kubaka Leta mu mwaka wa 2026.
Yavuze kandi ko ibiganiro bya RDC na AFC/M23 byagirwagamo uruhare rwa Qatar, bikabera i Doha, byakomezaga kugorwa n’ukuntu haboneka igisubizo kizima, by’umwihariko kubera ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanze kongera kugirana ibiganiro na AFC/M23 haba mu buryo bw’imbonankubone cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.






