AFC/M23 yahakanye ibirego iregwa ku bijyanye n’amabuye y’agaciro
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryateye utwatsi ibirego birishinja gusahura amabuye y’agaciro mu bice rigenzura mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ibirego byatangajwe na Reuters, aho yagaragaje ko ifite amakuru avuga ko “AFC/M23 yasahuye ibilo 500 bya zahabu, bifite agaciro ka miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika.
Mu itangazo riteweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa, avuga ko bihimbwa n’abanzi babo bo mu butegetsi bw’i Kinshasa.
Reuters yagaragaje ko sosiyete ya Twangiza Mining, yahagaritse imirimo yayo kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Ikavuga ko yayihagaritse kubera impamvu za tekinike n’umutekano, kandi ko byanayiterereye kwinjira mu gihombo kidasanzwe.
Ikomeza ivuga ko AFC/M23 icukura zahabu rwihishwa, ikagira n’abakozi b’iriya sosiyete yirukana. Uyu mutwe wa AFC/M23 ukavuga ko Reuters yawitiranyije, igatangaza amakuru amakuru idahagazeho, cyangwa ikaba yoba yaritiranyije ibice bicyukurirwamo aya mabuye y’agaciro.
Ni mu gihe AFC/M23 yanagaragaje ko kiriya kigo cya sosiyete ya Twangiza Mining cyasenywe n’ibitero bya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo muri uku kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Igasozo ihamagarira itangazamakuru mpuzamahanga kwirinda kubogama, ahubwo rigakora inkuru kinyamwuga, kandi bigatanga n’amakuru ajanye n’umutekano, aho gukomeza kuvuga iby’amabuye y’agaciro gusa.





