AFC/M23 Yahanganye n’Ingabo za Leta, Abaturage Babarirwa mu Magana Bahungira i Mweso
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 12/01/2026, habaye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe n’ingabo za FARDC, inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC, ndetse n’umutwe wa FDLR. Iyi mirwano yabereye mu duce dutandukanye two muri Gurupoma ya Bukombo, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ibyo bice agaragaza ko imirwano yatangiriye mu gace ka Bumbasha, kari ku birometero bike uvuye mu gace ka Mweso, mbere yo gukwira no mu tundi duce twa Karambi na Chahemba. Nubwo iyo mirwano yabaye ikaze kandi igakomeza mu masaha menshi, kugeza ubu nta mibare y’abahitanywe na yo iratangazwa ku mugaragaro.
Iyi mirwano yateje umutekano muke ukomeye mu baturage, bituma abaturage babarirwa mu magana bava mu byabo bahungira mu gace ka Mweso, kari muri teritwari ya Rutshuru ihana imbibi n’iya Masisi. Abo baturage bahungiye ahanini mu nsengero no mu mashuri, bashaka ubuhungiro n’umutekano by’ibanze.
Mu mezi ashize, uduce dutandukanye twa Rutshuru twakomeje kurangwa n’umutekano muke n’ihungabana rikomeye, bitewe n’imirwano igaruka kenshi hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta. Ibi byatumye ubuzima bw’abaturage burushaho kugorana, ibikorwa by’ubukungu bigahagarara, ndetse n’imibereho yabo ikarushaho guhungabana.
Bivugwa ko gukomeza kw’iyi mirwano bikomeje gushyira mu kaga amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe abaturage bakomeje kwishyura igiciro kinini cy’iyi ntambara idacogora.






