• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 2, 2026
in Conflict & Security
0
AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru

Imirwano ikaze ikomeje kuranga ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru, aho umutwe wa AFC/M23 uri guhangana n’ihuriro rigizwe n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP), zifatanya bya hafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda. Iyi mirwano ikomeye yabereye mu mihana myinshi yo muri Gurupema ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko imirwano yatangiye tariki ya 01/01/2026, ahagana saa munani z’amanywa, itangirira mu Mudugudu mu gace ka Karambi, mbere yo gukwira mu tundi duce twegereye aho bita Mudugudu Centre. Ibi byatumye abaturage benshi bata ingo zabo, bahungira ahitwa Bukombo Centre bashaka umutekano.

Imirwano yakomeje gukwira no mu bice bya Buhambiro na Kanyatsi, ahazwi nk’indiri z’amateka z’umutwe wa FDLR, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga. Haravugwa ko ari bwo bwa mbere umutwe wa AFC/M23 uciye muri utwo duce duherereye hafi ya Katsiru, uduce tudaheruka kuba indiri y’imirwano nk’iyi.

Mu gihe imirwano igikomeje, ibice bya Nyanzale, na Katsiru bikomeje kwakira umubare munini w’abaturage bahunze, bigaragaza ko ikibazo cy’ubuhunzi gikomeje gufata indi ntera. Amakuru yemeza ko hari uduce twinshi tukigenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP) hamwe na FDLR, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu kaga no kubahatira guhunga bava mu byabo.

Kugeza ubu, nta mibare yemewe y’abapfuye cyangwa ibyangiritse iratangazwa, mu gihe imirwano n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje bikomeje kugaragara muri aka gace.

Mu gihe bamwe mu baturage bari bitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, uyu munsi wabaye mubi cyane kuri benshi, kuko waranzwe n’ubwoba n’akajagari byatewe n’imirwano, bituma abaturage benshi bava mu ngo zabo bihutira gushaka aho bakeka ko hatekanye. Ibi byongeye kugaragaza uko umutekano muke ukomeje kubangamira imibereho y’abaturage b’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tags: AFC/m23BukomboFDLRImirwanoRutshuruWazalendo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Menya Abakuru b’Ibihugu Batanu bo muri Afurika Bavuye ku butegetsi ku Bushake Bwabo

Menya Abakuru b’Ibihugu Batanu bo muri Afurika Bavuye ku butegetsi ku Bushake Bwabo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?