AFC/M23 Yamaganye Ibitero by’Iterabwoba i Uvira, Isaba Umuryango Mpuzamahanga Gutabara Abasivile
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashyize ahagaragara itangazo ry’akababaro ryamagana bikomeye ibikorwa by’ubugome rivuga ko byakozwe n’uruhande ruhanganye na rwo, rugizwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irushyigikiye, mu bitero byahitanye abasivile b’inzirakarengane mu gace ka Sange, gaherereye muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe, ku wa Kane tariki ya 29/01/2026, mu isoko rya Sange riherereye mu Kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira, hatewe igisasu cya grenade mu gihe abaturage benshi bari bahakoraniye, icyo gisasu gihitana abantu batanu b’inzirakarengane.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyo grenade “yatewe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gace kari gakoraniyemo abaturage benshi,” bikaviramo urupfu rw’abasivile batanu, barimo abagore, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe.
Kanyuka yagaragaje ko icyo gikorwa ari icyaha ndengakamere, agira ati: “Iki ni igikorwa cy’iterabwoba gihonyora bikomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi nyine, ahagana saa moya n’iminota mirongo ine n’itanu za mu gitondo, abarwanyi barwana ku ruhande rwa Leta ya RDC bagabye ikindi gitero cy’iterabwoba, batera bombe ku bwato bwari buri ku mwaro, ibintu AFC/M23 ivuga ko bigaragaza ko ibi bitero byateguwe kandi bigakorwa mu buryo bukurikiranye.
Byongeye kandi, iryo tangazo ryagaragaje ko umutwe wa Wazalendo, ukorana na FARDC, washimuse abagore babiri b’Abanyamulenge, igikorwa AFC/M23 ivuga ko kigaragaza ihohoterwa rikomeje gukorerwa abasivile.
Lawrence Kanyuka yasabye umuryango mpuzamahanga gufungura amaso, ukamenya no kwamagana aya marorerwa avuga ko ari gukorwa n’uruhande bahanganye, ashimangira ko ari ukurenga ku burenganzira bwa muntu no kwica ku mugaragaro ibyemezo byo guhagarika imirwano byari byemejwe.
Yasoje avuga ko Ihuriro AFC/M23 ryamagana ryivuye inyuma ibi bikorwa by’iterabwoba, rikabifata nk’ibyaha bikomeye biri gukorwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anasaba ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa bose bagomba kubiryozwa imbere y’amategeko mpuzamahanga.






