AFC/M23 Yamenyesheje ko Ingabo z’u Burundi Zongeye Gukaza Ibitero ku Banyamulenge mu Misozi y’i Ndondo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo zasubukuye ibitero bikarishye ku baturage b’Abanyamulenge bo mu gace ka Ndondo, kari muri grupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.
Amakuru yatangajwe n’iri huriro agaragaza ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa abaturage basanzwe, cyane cyane abari mu bice bya Murambya, Gahuna, ku Wumugeti, Kagogo n’ahandii. Byemezwa ko ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa byo gusatira no kurasa ku baturage b’Abanyamulenge bigatuma ubuzima bwabo burengerwa, ibintu byiyongera ku bibazo by’imidugararo n’ubwicanyi bimaze imyaka myinshi bikorerwa abaturage bo mu misozi y’i Mulenge mu Burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero bishobora guteza ibibazo bikomeye by’uburenganzira bwa muntu, kuko abaturage bo ku Ndondo bakomeje gutakamba bavuga ko nta mutekano bafite kandi ko ubuzima bwabo buri mu kaga ko gupfa cyangwa guhunga imiryango.
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi muri Kivu y’Amajyepfo bitanyuze mu masezerano mpuzamahanga agenga ibikorwa bya gisirikare mu gihugu cy’amahanga, bityo bigomba gukurikiranwa n’inzego mpuzamahanga harimo Umuryango w’Abibumbye, Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere.
AFC/M23 isaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo abaturage b’Abanyamulenge bari ku Ndondo n’utundi duce turi hafi aho batabarwa, cyane cyane abana, abagore n’abasaza bari mu kaga k’ubuzima.
Yakomeza isaba ko hakorwa igenzura ryihuse na raporo yigenga ku bikorwa byose byatangiye gukorwa n’igisirikare cy’u Burundi muri ibi bice, hagamijwe kumenya ukuri ku biivugwa no guha amahirwe ubutabera mpuzamahanga.
Mu Bijombo ku Ndondo hakomeje kuba ahantu habera imirwano, imbarutso y’imyumvire ishingiye ku bwoko, imitwe ya Mai Mai-Wazalendo , n’ingabo z’u Burundi Burundi zabyivanzemo. Kubera iyi mpamvu, impuguke mu mutekano zisaba ko hakorwa ubuvugizi bukomeye kugira ngo haboneke inzira y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.





