AFC/M23 Yasabye Ibisobanuro ku Biganiro Bishya bya Angola, Inenga Kandi Kudahuza Inzira z’Ubuhuza ku Kibazo cya Congo
Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) kuri ubu rigenzura igice kinini cya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo,ryasabye ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ibiganiro bishya iryo huriro ryatumiwemo bizabera muri Angola.
Ibi bikubiye mu ibaruwa AFC/M23 yandikiye Perezida wa Angola, João Lourenço, ari na we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asaba gusobanurirwa imiterere, intego n’imikoranire y’ibi biganiro bishya, cyane cyane uko bihuzwa n’izindi nzira z’ubuhuza zari zisanzwe zihari.
Mu butumwa bwe, Corneille Nangaa yagaragaje impungenge z’uko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC akomeje, nk’uko abivuga, “gukina muzunga” mu bijyanye n’inzira z’ibiganiro, agaragaza ko hakomeje kugaragara uburyo bwo gutangiza ibiganiro bishya buri gihe iyo inzira yari iriho itamunyuze. AFC/M23 ivuga ko ubu buryo bushobora kuba bugamije kuyobya abafatanyabikorwa no gutesha agaciro intambwe yari imaze guterwa mu biganiro byabanje.
Ibaruwa igira iti: “Byaba ngombwa ko dusobanurirwa niba ubuhuza bwa Qatar buzakomeza bukaba mu biganiro bishya, niba buzahuzwa n’ibi biganiro bizabera muri Angola, bikazitwa gute, kandi bikagira uruhe ruhare mu rwego rwo kubaka amahoro arambye.”
AFC/M23 kandi isaba ko hasobanurwa uko ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar, byasinyiwemo imbanzirizamushinga y’amahoro, bizahabwa agaciro mu gihe Angola yaba itangije indi gahunda y’ibiganiro. Iri huriro risaba ko hategurwa inzira zisobanutse zitazatesha agaciro ibyari byaramaze kugerwaho, bityo amahirwe yo kugera ku mwanzuro wa nyuma.
Iyi nyandiko yibutsa ko ibiganiro byahuje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byagiye bigira inzitizi nyinshi. Mu ntangiriro, Leta ya Congo yari yaranze guhura na AFC/M23 iyita umutwe w’iterabwoba ubundi ikayishinja gukorera u Rwanda. Nyuma haje ibiganiro byabereye i Nairobi, ariko na byo birahagarara, AFC/M23 ikurwamo, bituma inzira igenda isubira inyuma.
Nyuma yaho, ibiganiro byimuriwe i Luanda muri Angola, ariko na byo byaje guhagarara hatabayeho umwanzuro wa nyuma usinywe, bituma hiyambazwa ubuhuza bwa Qatar. Mu gihe Qatar yari ikomeje iyo nshingano, Perezida Tshisekedi yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwinjira mu biganiro, bituma hatangira indi nzira y’ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda yabereye i Washington, AFC/M23 itabigizemo uruhare.
AFC/M23 ivuga ko uku kugenda hatangizwa inzira nyinshi z’ibiganiro ku kibazo kimwe, zitavugana neza, bitera kwivuguruza no kudasesengura ikibazo mu buryo bwimbitse, bigatuma amahirwe yo kubona igisubizo kirambye agabanuka, imbaraga zose zashyizwemo zikaba zipfuye ubusa.






