AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka wa Gatumba, uhuza u Burundi na RDC, hagamijwe korohereza impunzi z’Abanye-Congo zifuza gusubira mu gihugu cyazo mu mutekano no mu cyubahiro.
Ubu busabe bwatanzwe n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, abinyujije mu butumwa yagejeje kuri Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ashingiye ku mibereho mibi impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi zimazemo iminsi.
Nangaa yagize ati: “Dushingiye ku kibazo gikomeye cy’ubutabazi gikomeje kwibasira abaturage bacu bahungiye ku butaka bw’u Burundi, turasaba mu cyubahiro ko umupaka wafungurwa, kugira ngo ababyifuza babashe gusubira mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Gatumba, mu mutekano, mu cyubahiro no mu ituze.”
Yakomeje yibutsa ko ku ruhande rwa AFC/M23 hashyizweho ingamba zorohereza abaturage b’u Burundi gusubira iwabo igihe babishaka, asaba ko n’Abanye-Congo bari mu Burundi bafatwa mu buryo bungana n’ubwo, hashingiwe ku mahame y’ubutabazi, uburinganire n’ubwuzuzanye mu karere.
U Burundi bucumbikiye impunzi zisaga 100,000 z’Abanye-Congo, zahungiyeyo mu bihe bitandukanye by’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC. Mu kwezi gushize, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye imirwano ikaze yasize AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira, bituma umubare w’impunzi wiyongera cyane.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko izi mpunzi zibayeho mu buzima bukomeye, aho zimwe zibura ibiribwa bihagije, aho ziryama n’ubuvuzi bukwiye. Haravugwa ko impunzi zirenga 50 zimaze gupfa, ahanini bitewe n’inzara, indwara zitandukanye ndetse n’icyorezo cya cholera.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Burundi, ibinyujije ku Munyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo, aherutse gutangaza ko nta gahunda ya vuba ihari yo gufungura umupaka wa Gatumba. Yongeyeho ko uwo mupaka uzafungurwa icyarimwe n’indi mipaka u Burundi buhuriraho n’u Rwanda, ashimangira ko iki cyemezo kigifite impamvu za politiki n’umutekano ziri gukomeza gusuzumwa.
Iki kibazo gikomeje gukurura impungenge mu nzego z’ubutabazi no mu bakurikirana umutekano w’akarere, mu gihe ubuzima bw’impunzi bukomeje kuba mu kaga.






