• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 9, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

minebwenews by minebwenews
August 18, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu hamwe n’abafatanyabikorwa bazo bateye ibisasu biremereye ahatuye abaturage benshi.

Byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yakoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter agira ati: “Ihuriro ry’ingabo za RDC zakoze ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane bya Nzimba, Kanyola no mu nkengero zaho mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 17/08/2025.”

Yakomeje ati: “Bakoresheje kurasa imbunda ziremereye na drones za kamikaze.”

Ni kunshuro ya kabiri AFC/M23 itangaje ibisa n’ibi, kuko muri iki cyumweru gishize yagaragaje ko iri huriro ry’Ingabo za RDC zagiye zohereza abasirikare mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu bagamije kugaba ibitero.

Ati: “Muri Uvira, yohereje abarwanyi b’iterabwoba ba FDLR, Wazalendo n’imbonerakure, bavuye muri Hewa Bora, Kindu, Kilembwe na Bujumbura.”

Isobanura kandi ko RDC yakoresheje indege ya Antonov ivana abasirikare bayo muri Kisangani inshuro nyinshi, ikabajyana muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubushamirane bukomeje kwiyongera hagati ya AFC/M23 na RDC mu gihe tariki ya 19/07/2025, leta y’i Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 byashyizeho amahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Ni amahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, kandi buri bamwe bakaguma mu bice bagenzura.

Ariko ibi ntibyubahirijwe kuko imirwano yarakomeje, kandi buri ruhande rushinja urundi gutangiza ibitero.

Tags: AFC/m23Gutera ibisasuMu basiviliRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?