AFC/M23 Yashinje Leta ya Kinshasa Ubugizi bwa Nabi ku Baturage bo mu Misozi ya Minembwe
Ihuriro rya politiki n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryasohoye itangazo ryihutirwa rigaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje gufata intera mu bice bya Minembwe, Mikenge na Karingi muri Kivu y’Amajyepfo, aho rivuga ko abasivili bakomeje kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa n’imitwe iyishyigikiye.
Iri tangazo rishimangira ko ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abaturage b’inzirakarengane—by’umwihariko abagore, abana n’abasaza—bikorwa n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rifatanyije n’imitwe nka Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga na FDLR.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa rikabije bikomeje gukorwa ku mugaragaro, mu gihe umuryango mpuzamahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’inzego z’ubutabazi bikomeje guceceka cyangwa kugaragaza kudafata ingamba zifatika, nubwo ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu (Droit International Humanitaire).
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibibera muri utu duce ari igice cy’ibikorwa byateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije guteza ibibazo by’ubutabazi (catastrophe humanitaire) mu baturage, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
By’umwihariko, AFC/M23 ishimangira ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa n’ihuriro rya FARDC n’imitwe iyifasha binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono mu biganiro byabereye i Doha ndetse n’i Washington, bikaba bigaragaza kutubahiriza inshingano mpuzamahanga no gutesha agaciro inzira y’ibiganiro by’amahoro byari byatangiye gutanga icyizere ku baturage.
Iri tangazo ryasinywe i Goma na Lawrence Kanyuka, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho muri AFC/M23, rinagaragaza ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa ishingiye ku ntambara aho gushyira imbere ibiganiro ishobora gukomeza kudindiza amahirwe yo kugera ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gusoza, AFC/M23 yasabye ibihugu byo mu karere, imiryango mpuzamahanga n’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mpuzamahanga guhagurukira rimwe, bagahagarika ihohoterwa rikorerwa abasivili, banashyiraho ingamba zo gukurikirana abaryozwa ibi byaha, kuko gukomeza guceceka no kudafata ingamba zifatika bizatuma amateka azabaza buri wese wagize uruhare mu kudahana abakoze aya mahano.







