• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, June 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

MINEMBWE: Abaturage Bahinyuje Amakuru Avuga ku Ifatwa rya Kalingi na Bilalombili

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 20, 2026
in Conflict & Security
0

Screenshot

83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

MINEMBWE: Abaturage Bahinyuje Amakuru Avuga ku Ifatwa rya Kalingi na Bilalombili

You might also like

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE

Umwe mu baturage batuye mu misozi ya Minembwe yasabye ikinyamakuru Minembwe Capital News kunyomoza amakuru akomeje gukwirakwizwa n’ibitangazamakuru bivugwaho gukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ingabo za Leta zirimo FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’umutwe wa FDLR zaba zarirukanye umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu bice bya Kalingi, Bidegu, Bilalombili na Kalongi.

Uyu muturage, wasabye ko amazina ye agirwa ibanga ku mpamvu z’umutekano, yavuze ko ayo makuru atari ukuri, anasaba itangazamakuru ryigenga kuyanyomoza kugira ngo hatabaho kuyobya rubanda ku myemerere nyayo iri mu bice by’imirwano.

Yagize ati:

“Ndasaba Minembwe Capital News kubeshyuza ibinyamakuru bikomeje kuyobya abantu bivuga ko ingabo za Leta zafashe Bidegu, Kalingi, Kalongi na Bilalombili. Ibyo ni ibinyoma; FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ntibafashe ibyo bice.”

Yakomeje asobanura ko ku wa Kane tariki ya 19/02/2026, habaye imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye mu gace ka Mutunda, hakurya y’umugezi wa Rwiko. Iyi mirwano yatumye abaturage batuye mu nkengero za Kalingi na Bidegu bahunga ingo zabo, bitewe n’uko aho imirwano yabereye ari hafi y’utwo duce.

Amakuru atangwa n’abo baturage agaragaza ko ibisasu byarashwe n’ingabo za Leta byaguye mu duce dutuwemo n’abasivili, by’umwihariko mu ngo ziri hafi y’itorero rya 8ème CEPAC riyoborwa na Reverend Mugenza Gatabana. Ibyo bisasu kandi byakomeje kugaragara mu bice bya Bidegu, Bilalombili n’ahandi hatuwe cyane.

Uyu muturage yemeza ko nubwo ingabo za Leta zegereye uduce twa Kalingi, utu duce tugikomeje kugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ndetse ko na Bidegu, Kalongi na Bilalombili bikiri mu maboko yawo kugeza ubu.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye bya Minembwe na Mikenke, aho uruhande rufasha Leta rushinjwa gukoresha intwaro ziremereye zirimo indege zitagira abapilote (drones), kajugujugu z’intambara ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 mu kugaba ibitero.

Ibi bikorwa bivugwa ko biri kuba mu gihe Leta y’i Kinshasa yari yemeye gahunda y’agahenge mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro by’amahoro, ibintu abaturage bavuga ko bitubahirizwa ku rugamba.

Abaturage batuye muri utu duce twibasiwe n’imirwano bakomeje gusaba ubutabazi bwihuse, bagaragaza impungenge z’umutekano muke n’ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo guhunga, kubura aho bikinga ndetse n’ibyangiritse ku mitungo yabo.

Tags: ImirwanoKalingi
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front Alors que les Forces Armées de la République Démocratique du...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba Mu gihe Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kwigarurira...

Read moreDetails

LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE

LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE Alors que des informations diffusées mardi annonçaient le décès du colonel Mayele,...

Read moreDetails

COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE

COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE Mu gihe amakuru yatangajwe ku wa Kabiri yavugaga ko Colonel Mayele, uzwi cyane ku izina rya Makelele, yitabye...

Read moreDetails

Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées

Forces burundaises présentes à Bibogobogo et mouvement vers Minembwe : des opérations offensives signalées Des informations en provenance de la zone de Minembwe et de ses environs indiquent...

Read moreDetails
Next Post
“RDC Ntikwiye Gucumbikira Abahungabanya Umutekano w’u Rwanda”-Gen Muhanguzi

"RDC Ntikwiye Gucumbikira Abahungabanya Umutekano w’u Rwanda"-Gen Muhanguzi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?