AFC/M23 yashyizeho amabwiriza mashya agenga utubari
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryashyizeho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, rivuga ko ibi bigamije gufasha abaturage kunywa inzoga nke zitabangamira ubuzima bw’ingo za bo.
Byatangajwe ku munsi w’ejo ku wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, n’umuyobozi w’umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, mu kiganiro yagiranye n’abafite utubari muri uyu mujyi.
Yavuze ko utubari two muri uyu mujyi twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa, tugafunga saa sita z’ijoro.
Yasobanuye ko “usibye mu mujyirwagati,” mu nkengero zawo wasangaga abaturage kuva mu gitondo boshwa n’utubari bakazinduka banywa inzoga aho kwitabira umurimo.
Agaragaza ko iyi myitwarire ikurura umutekano muke, bivuye ku makimbirane bitera mu miryango, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.
Katembo yavuze ko ibirimo gukorwa byo kuganiriza abacuruzi b’inzoga kubahiriza amasaha yo gucuruza biri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kunywa mu rugero.
Avuga ko abantu badakwiye kubyukira mu tubari aho kubyukira ku murimo, asaba abacuruzi kubahiriza ayo mabwiriza kuko uzabirengaho azahanwa by’intangarugero.
Uyu muyobozi w’u mujyi wa Goma, yanihanagirije abantu bajyana abana mu tubari no mu ma Logdes, anabasaba kubicikaho, ngo kuko usibye kubatesha ishuri banabakoresha ubusambanyi.
Yagize ati: “Hari abantu bagurisha abana bagakoreshwa mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ababyeyi babo baba bazi ko bagiye ku ishuri.”
Yasabye kandi banyiri utubari kwirinda urusaku rurenze urugero no gutanga amakuru ku birebana n’abantu bafite imyitwarire idasanzwe.
Yasoje avuga ko nta musirikare cyangwa umupolisi wambaye imyambaro y’akazi ndetse ufite intwaro wemerewe guhabwa inzoga.






